Umutangabuhamya yashinje “Micomyiza” gushaka kumutema mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Urubanza rwa Micomyiza Jean Paul ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, rwakomeje kuri uyu wa Kabiri mu rugereko rwihariye rukurikirana ibyaha byambukiranya imbibi mu Mujyi wa Nyanza.

Umutangabuhamya yabwiye urukiko ko yabonye Micomyiza mu gitero cyishe Abatutsi mu Mujyi wa Butare, ubu ni Umujyi wa Huye.

Micomyiza yoherejwe mu Rwanda n’Igihugu cya Suède (Sweden) mu Mwaka wa 2022 ngo akurikiranwe ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Gusa, ibi byaha ashinjwa arabihakana.

Kuri uyu wa kabiri humviswe abatangabuhamya babiri.

Uwa mbere yatanze ubuhamya bwe atagaragara mu cyumba cy’urukiko kandi yahinduriwe ijwi, yabwiye urukiko ko azi Micomyiza haba mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi no mu gihe yakorwaga.

Ku mpamvu yo gutanga ubuhamya atagaragara kandi ijwi rye ryahinduwe, yavuze ko ari ku mpamvu z’umutekano we, kandi ko yanga ko yazagirirwa nabi nabo mu ruhande rw’uregwa.

Yabwiye Urukiko ko yabonye Micomyiza mu gihe cya Jenoside kuri bariyeri yo kwa se Ngoga.

Ngo yongeye kubona Micomyiza ari mu gitero bagiye kwica Abatutsi ahitwa mu i Rango mu Mujyi wa Butare ubu wahindutse Huye .

Icyo gihe Micomyiza ngo yari afite umuhoro ngo yashatse no kumutema.

Ubwo buhamya ntibwakomeje kumvikana kuko ibyuma bisohora amajwi byapfuye biba ngombwa ko Urukiko rusaba abakurikiranaga iburanisha gusohoka kugira ngo ubuhamya bukomereze mu muhezo kuko abatangabuhamya bari basabye kutagaragara no kutumvikana mu ruhame rw’Urukiko.

Micomyiza w’Imyaka 53 aregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubufatanyacyaha muri Jenoside no gusambanya abagore nk’icyaha cyibasiye Inyokomuntu. Ibyaha we aburana ahakana.

Bumwe mu buhamya buvuga ko kuri Bariyeri Micomyiza yari afite Imbunda kandi ko ari we watangaga amabwiriza ku bicanyi barimo Interahamwe.

Bamwe mu batangabuhamya bavuga ko bamuzi yiga mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda (UNR) mu Mujyi wa Butare kandi ko yari mu kitwaga ‘Comite de Crise’.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, iyi Komite ngo yari ishinzwe kujonjora abo mu bwoko bw’Abatutsi bakicwa. (BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *