Umushyikirano: Umusaruro w’ingamba za Leta mu rwego rwo kubaka Umuryango utekanye

Abaturage hirya no hino bishimira ko ingamba Leta yafashe zo gushyira mu bikorwa umwe mu myanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano werekeranye no gukomeza guteza imbere umuryango ushoboye kandi utekanye zatumye hari ibigenda bigerwaho birimo kugabanya amakimbirane mu miryango, kwirinda ibisindisha no kurinda urubyiruko kunywa inzoga.

Umwe mu myanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18 yabaye hagati ya tariki 27-28 Gashyantare 2023, wagarukaga ku gukomeza guteza imbere umuryango ushoboye kandi utekanye.

Mu ngamba abitabiriye iyi nama yayobowe na Perezida Kagame, bari biyemeje harimo gukumira amakimbirane mu miryango, kongera amahugurwa y’abita ku marerero y’abana bato.

Izindi zari izo kongera ubukangurambaga bwo kwirinda ibisindisha no kurwanya ikoreshwa, ikwirakwizwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge no gushyira mu bikorwa neza ibiteganyijwe n’amategeko abuza urubyiruko kunywa inzoga kimwe n’ahana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Abaturage baganiriye n’Igitangazamakuru k’Igihugu, bagaragaje ko ingo zabo zahoragamo intonganya, abana ntibajye ku mashuri ariko nyuma yo guhabwa inama zo kwirinda amakimbirane basigaye babanye mu mahoro kandi bakomeje kwiteza imbere.

Bavuga ko ubusinzi ari kimwe mu bituma abagabo barangwa no kutumvikana n’abagore babo, bigakurura amakimbirane agira ingaruka ku bagize umuryango wose barimo n’abana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *