Rwanda – Volleyball: Mutabazi Yves wifuzwaga na benshi yahisemo ”Kepler VC”

Ikipe ya Kaminuza ya Kepler, Kepler VC, yatangaje ko yasinyishije Mutabazi Yves, mu gihe habura Amasaha 48 gusa ngo hatangire Umwaka mushya w’Imikino.

Mutabazi Yves ufatwa nk’Umukinnyi ufite impano idasanzwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina Volleyball kuri ubu, yabigaragaje mu mikino y’Igikombe cy’Afurika u Rwanda rwakiriye mu 2021.

Muri iyi mikino, yafashije Ikipe y’Igihugu kwegukana umwanya wa Gatandati.

Mu gihe Kepler VC ari ikipe nshya muri Volleyball y’u Rwanda, yerekanye ibimenyetso byo kuzatanga akazi gakomeye muri Shampiyona, nyuma y’uko yigaruriye Isoko ry’Igura n’Igurisha ry’abakinnyi.

Tariki 20 Mutarama 2024 ubwo Shampiyona izaba itangiye, izafungurira ku ikipe ya Kirehe VC.

Mbere yo kwerekeza muri Kepler VC, Mutabazi Yves yanyuze mu makipe atandukanye imbere mu gihugu arimo APR VC, REG VC, Gisagara VC ndetse na GSOB VC yakinnyemo akiri Umunyeshuri mu Mashuri yisumbuye.

Uretse gukina imbere mu gihugu, Mutabazi yananyarukiye hanze y’Inkiko z’u Rwanda, yerekeza muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.

Mu Mezi ari hagati ya 12 na 24, Mutabazi yari yarahagaritse gukina Volleyball nk’umwunga, yerekeza kuba muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, nyuma y’uko agiriye ibibazo muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, byanasabye ko Ambasade y’u Rwanda muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu imufasha kugaruka mu Rwanda.

Amakuru THEUPDATE ifite, ni uko uyu mukinnyi yasinye amasezerano y’Amezi 24, aho azajya ahembwa 1,500,000 Frw buri Kwezi.

THEUPDATE ifite kandi amakuru ko uyu mukinnyi ashobora kudakinira Kepler VC Shampiyona yose, ahubwo akazayikinira imikino ya Kamarampaka (PlayOffs).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *