Umushyikirano 19:“Nta bantu baba bato keretse iyo babyigize’’ – Perezida Kagame 

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda badakwiye kwemera kwigaragaza nk’abantu bato cyangwa ngo bakore amahitamo atuma babonwa muri uwo murongo.

Yabigarutseho ku wa Kabiri, tariki ya 23 Mutarama 2024, mu ijambo rifungura ku mugaragaro Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 19.

Iyi nama iteraniye muri Kigali Convention Centre ndetse n’izindi sites zitandukanye zashyizwe mu duce tw’igihugu mu Turere twa Rutsiro, Gatsibo, Burera, Nyanza ndetse no muri Pologne.

Mu mpanuro yatanze, Umukuru w’Igihugu yavuze ko Abanyarwanda bakwiye guha agaciro urugendo rw’imyaka 30 bavuyemo.

Ati “Imyaka ibaye 30 tuvuye mu icuraburindi. Mu mikorere yacu dukwiye kuba tubishyira imbere kuko dukora tutibuka ibyo ngibyo dushobora kugira n’ibibazo ko wabisubiramo.’’

Yagaragaje ko urwo rugendo rwerekana ibintu bibiri by’ingenzi wahuza no kongera kwiyubaka kw’igihugu cyashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati:“Imyaka 30 [ishize] irimo ibintu bibiri. Irimo ibyago ariko irimo n’igihugu guhinduka kikaba igihugu kindi dukwiye kitari ikijyanye n’ayo mateka twibuka.’’

Perezida Kagame yavuze ko muri uko kwiyubaka bidakwiye ko abantu bajenjeka mu byo bakora.

Ati:”Twebwe nk’u Rwanda, ntabwo twashobora kubaho nk’ukuntu bamwe babaho cyangwa ibyo duhora turwana nabyo. Dufite ibibazo by’umwihariko: turi agahugu gato, ubukungu bwacu ntitubufite uko twabwifuza; ni buto, ariko nta bantu baba bato keretse iyo ubyigize.”

“Iyo ushatse ko ariko uba. Wigize umuntu uzajya ahora asabirirza uzajya usabiriza. Niwigira ikigoryi, uzaba ikigoryi. Njye ibyo mvuga n’abo mbwira, nari nzi ko u Rwanda dufite icyo dushaka kuba cyo kandi gishoboka.’’

Yavuze ko abavutse kuva igihugu kibohowe bafite imyaka 30 kandi bagomba gutekereza uko bazaba babayeho mu myaka nk’iyo iri imbere.

Ati:“Mugomba kumva uburemere bw’inshingano zanyu nk’abanyagihugu, nk’abantu biyubaka, bakubaka imiryango yabo, bakubaka n’igihugu.’’

“Kugira ngo ibyo tubisohoze neza. Nta mpamvu n’imwe ikwiye kuba iriho yo gusaba imbabazi ku wo uri we. Ugomba guhaguruka, ugomba kurwanira uwo ushaka kuba we, ntuzategereza ko hari uza kubiguha nk’impano. Nta we uzabikora.”

Urubyiruko rwahawe umukoro wo kumva ko rufite inshingano n’uruhare runini rwo guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda kurusha uko byakozwe mu myaka 30 ishize. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *