Rwanda: Uko Umushyikirano wibarutse gahunda ya Girinka na Mituweli

Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye baravuga ko gahunda ya Girinka n’ubwusungane mu kwivuza, Mituweli ari imwe mu myanzuro y’ingenzi yafatiwe mu nama y’igihugu y’umushyikirano abanyarwanda batazibagirwa.

Ambasaderi Joseph Nsengimana ari mu bitabiriye inama y’igihugu y’umushyikirano ya mbere mu mwaka wa 2003.

Avuga ko iyi nama ari umusaruro w’ibitekerezo n’ibiganiro byari bimaze igihe mu banyarwanda banyuranye barangajwe imbere n’abayobozi ndetse n’umuryango FPR Inkotanyi.

Inama y’umushyikirano iteganywa n’itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho.

Ibi ni nabyo abaturage baheraho bavuga ko imyanzuro n’ibyemezo bifatirwamo biba ari ntakuka kuko biba bigomba gushyirwa mu bikorwa.

Bamwe bawibukiraho gahunda z’iterambere zinyuranye zahinduye ubuzima bw’abaturage.

Inama y’igihugu y’umushyikirano inafatwa nk’ikimenyetso cy’iterambere rya demokarasi, kuko ibyemezo bihafatirwa byumvikanwaho n’inzego zinyuranye.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo inama y’igihugu y’umushyikirano iterana ku nshuro yayo ya 19 ni inama iteganywa n’itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *