Umushyikirano 18: Perezida Kagame yatunze Urutoki abayobozi bishora mu Mikino y’Amahirwe

Mu nama y’igihugu y’umushyikirano yatangiye Uyu munsi tariki 27 Werurwe 2023, yahurije hamwe Abanyarwanda bose. Perezida Paul Kagame yagarutse ku bikorwa by’imikino y’amahirwe bimaze iminsi bishorwamo imari mu bisa no kugerageza amahirwe byadutse muri iki gihe, byayobotswe n’ingeri zose kuva ku Bajenerali, Abaminisitiri kugeza ku baturage basanzwe, avuga ko bidakwiye ndetse ko ababigiyemo bakabihomberamo n’ababibashishikarije bari bakwiye kubibazwa.

Ubwo yagarukaga ku migirire idahwitse ya bamwe mu bayobozi, Perezida Paul Kagame yavuze ko hari ibyadutse muri iki gihe byo gushishikariza abantu gushora amafaranga mu bisa no kugerageza amahirwe.

Yavuze kandi ko ibi byayobotswe n’abo mu ngeri zinyuranye barimo n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu.

Ati:

Birimo abaminisitiri, birimo ba General, biri mu gisirikare biri mu gipolisi, mukajya aho mukajya muri ‘Chia seeds’ [ni bumwe mu buryo bwo muri ibi bikorwa] mwamara guhomba udufaranga mwari mufite mwagiye kuturunda mu mwobo uri budutware mukaza ngo ‘urareba tugomba gufasha abaturage’…mufasha abaturage? Ayo mafaranga iyo uyabaha se ahubwo niba ushaka gufasha abaturage.

Avuga ko abijandika muri ibi bikorwa baba bashaka gukira vuba ariko ko bwa bukire baba birukiye birangira batabubonye, asaba abantu gukora bicye byiza.

Ati:

Warangiza ukaza mu bagomba gufashwa na Leta, iyaba ari wowe warwaraga Bwaki ahubwo, bariya bana bazira ubusa…iyaba yagushiragaho ukarwara Bwaki wabyumva.

Perezida Kagame yavuze ko nta faranga na rimwe rizajya gufasha abahombeye muri ubu bwambuzi, kuko hari byinshi Leta ikwiye gukora.

Ati:

Abantu ba tombola ahubwo aho bakwiye kujya ni hehe? 1930 iracyabaho? Aho ni ho bakwiye kujya. Ari uwabishutse abantu, ari uwabigiyemo, bose bakwiye kujya aho, bagahurirayo noneho bakabikemura.

Umukuru w’u Rwanda, yavuze ko abayobozi bishoye muri ibi bikorwa bitanoze bakwiye kubivamo ntibakomeze gutegereza ko hari uzaza kubibabwira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *