Umusaruro w’Igikombe cy’Afurika: Venuste Gatsinzi wakiniraga APR VB yerekeje muri Shampiyona ya Maroke

Nyuma yo kwitwara ubwo yari mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yitabiriye Igikombe cy’Afurika cyabereye mu Misiri ku nshuro ya 24 mu ntagiriro z’uku Kwezi kwa Cyenda (Nzeri) hagati ya tariki 03 na 13, akayifasha kwegukana umwanya wa gatandatu, Venuste Gatsinzi wakiniraga APR VB yerekeje muri Shampiyona ya Maroke mu ikipe ya FUS Rabat.

Amakuru THEUPDATE ifite arebana n’uyu mukinnyi, arahamya ko yasinyiye iyi kipe yo muri Maroke amasezerano y’Imyaka ibiri.

Gatsinzi yerekeje muri Maroke gukina Shampiyona y’ikiciro cya mbere, mu gihe yari agifite amasezerano y’Imyaka ibiri mu ikipe y’Ingabo z’u Rwanda (APR VB).

Amakuru agera kuri THEUPDATE ku kijyanye n’aya masezerano yari afite muri APR VB, arahamya FUS Rabat yiteguye kuyagura, ariko ikegukana uyu mukinnyi yabengutswe.

Ku Myaka 25 y’amavuko, ni umwe mu musaruro wo kwitwara neza yari amaranye igihe by’umwihariko bikaba byariyongreye nyuma y’uko Umutoza w’ikipe y’Igihugu, Umunya-Brazil Paulo De Tarso agarukiye mu Rwanda gutoza iyi kipe.

Ibijyanye n’ibyo uyu mukinnyi yazajya abona (Umushahara), ubwo azaba amaze kugera muri FUS Rabat, THEUPDATE yamenye amakuru ko azajya ahembwa 2000$ buri kwezi, ndetse akazanashakirwa aho kuba n’ibindi bijyanye nabyo.

Uretse Gatsinzi, undi muasruro wasinzwe n’Igikombe cy’Afurika ku ruhande rw’u Rwanda, ni Wycliff Dusenge wabonye ikipe muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yasinye amasezerano y’Umwaka akinira Al-Nassr VC.

  • Urugendo rwa Gatsinzi Venuste mu mukino wa Volleyball

Gatsinzi yabonye Izuba tariki ya 01 Mata 1998, avukira mu Karere ka Gatsibo mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Ni mwene Rusanganwa na Margelitte Mukanyangezi. Kuri ubu, afite umubyeyi umwe (Mama), kuko Papa we yitabye Imana.

Ni umwana wa gatanu mu bana umunani, aho avukana n’abandi bahungu batatu ndetse n’abakobwa bane.

Yasinye amasezerano ya mbere nk’umukinnyi wa Volleyball mu ikipe ya Umubano Blue Tigers, aho yakinnye Umwaka mbere y’uko yerekeza mu ikipe ya Kaminuza yahoze yitwa Unatek mu 2015, naho mu masezerano y’Umwaka.

Mu 2018, yabengutswe n’ikipe y’Ingabo z’u Rwanda (APR VB), aho mu Kwakira kw’i 2021 yayifashije kwegukana igikombe cya Shampiyona yaherukaga mu myaka itandatu yari ishize.

Uretse gukina umukino wa Volleyball ukinirwa mu Nzu (Indoor Volleyball), Gatsinzi akina Volleyball ikinirwa ku Mucanga.

Afatanyije na mugenzi we, Ntagengwa Olivier, bahagarariye u Rwanda mu mikino ihuza Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CommonWealth Games), yabereye mu Mujyi wa Birmingham mu Bwami bw’Abongereza hagati ya tariki 28 Nyakanga na tariki 08 Kanama 2022.

Gatsinzi na Ntagengwa nyuma yo gukatisha itike ya 1/2 mu mikino ya Commonwealth bakuyemo New Zealnd.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *