Groupe Scolaire ACEPER yashyize ku Isoko imyanya y’Akazi ko kwigisha

Ubuyobozi bw’Ishuri rya Groupe Scolaire ACEPER rikorera mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, buramenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko hari imyanya y’akazi yo kwigisha mu Mashuri Abanza ipiganirwa muri uyu Mwaka w’Amashuri w’i 2023-2024.

Abifuza guhatanira iyi myanya bagomba kugeza ku buyobozi bw’Ishuri, ibyangombwa bisabwa cyangwa bakabyohereza banyuze kuri email y’Ishuri, [email protected] bitarenze ku wa Gatanu taliki ya 22/09/2023 ku isaha ya saa Kumi z’Umugoroba.

Usaba akazi agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  • Ibaruwa isaba akazi
  • Umwirondoro w’usaba akazi (CV)
  • Impamyabumenyi y’Amashuri Yisumbuye (A2) mu Nderabarezi mu mashami akurikira:

Ishami rya Siyanse n’Imibare (TSM)
Ishami ry’Indimi (TML)
Ishami ry’Imbonezamubano (TSS)

  • Kuba azi kuvuga no kwandika neza Icyongereza, kumenya Igifaransa bikaba akarusho
  • Kuba indakemwa mu Mico no mu myifatire
  • Kuba yiteguye guhita atangira akazi
  • Kuba afite uburambe bw’Imyaka 2 yigisha iryo Somo.
Groupe Scolaire ACEPER yashyize ku Isoko imyaka y’Akazi ko kwigisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *