Agace ka Awasse uru rugomero rwubatsemo gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 18.
N’ubwo umutekano wagarutse bwose abaturage bahungabanyijwe n’ibitero by’iterabwoba muri aka gace ntibatinyuka kujya guhinga mu masambu yabo ya kure.
Ku rundi ruhande, aba baturage bavuga ko kuba bashobora kongera gukora imirimo babikesha inzego z’umutekano z’u Rwanda (Ingabo na Polisi) zatumye bava mu buhungiro bakagaruka iwabo ndetse n’ubu zikaba zibacungira umutekano umunsi ku wundi.
Uru rugomero rukora ku kigero cy’ijana ku ijana rufatiye runini intara ya Cabo Delgado kuko rutanga amashanyarazi mu turere dutanu kuri 16 tugize iyi ntara.
Kongera gukora k’uru rugomero byagizwemo uruhare n’inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zabashije guhashya ibyihebe byari byarayogoje intara ya Cabo Delgado kuva muri 2017.