Umusaruro wa RDF na RNP muri Mozambique: Amashanyarazi yongeye kuboneka nyuma yo kwangizwa n’Ibyihebe 

Abatuye Akarere ka Mocimboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique barishimira ko urugomero rw’amashanyarazi rwa Awasse muri aka karere rwongeye gukora byuzuye nyuma yo kwangizwa bikomeye n’ibitero by’iterabwoba mu mwaka wa 2019.
Ibyo bitero byangije ibikoresho byose by’uru ruganda ndetse n’abakozi barwo barahakomerekera ku buryo kugeza na n’ubu hari abakivurirwa mu bitaro mu Murwa Mukuru Maputo.

Agace ka Awasse uru rugomero rwubatsemo gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 18.

N’ubwo umutekano wagarutse bwose abaturage bahungabanyijwe n’ibitero by’iterabwoba muri aka gace ntibatinyuka kujya guhinga mu masambu yabo ya kure.

Ku rundi ruhande, aba baturage bavuga ko kuba bashobora kongera gukora imirimo babikesha inzego z’umutekano z’u Rwanda (Ingabo na Polisi) zatumye bava mu buhungiro bakagaruka iwabo ndetse n’ubu zikaba zibacungira umutekano umunsi ku wundi.

Uru rugomero rukora ku kigero cy’ijana ku ijana rufatiye runini intara ya Cabo Delgado kuko rutanga amashanyarazi mu turere dutanu kuri 16 tugize iyi ntara.

Kongera gukora k’uru rugomero byagizwemo uruhare n’inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zabashije guhashya ibyihebe byari byarayogoje intara ya Cabo Delgado kuva muri 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *