RAF ifatanyije na Minisports n’Umujyi wa Kigali bateguye “Christmas Night Run 2023”

Guhera saa Moya z’Umugoroba wo ku wa 22 Ukuboza 2023, Abanyakigali bateguriwe Siporo ijoro izwi nka “Night Run”.

Gusa, kuri iyi nshuro itandukanye n’izabanje, kuko abasanzwe bayitegura ku Isonga Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri (RAF) ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo n’Umujyi wa Kigali, batangaje ko iyi izaba igamije kwinjiza Abanyakigali mu Minsi mikuru isoza Umwaka w’i 2023, by’umwihariko Noheli izaba ku wa Mbere w’Icyumweru gitaha.

Biteganyijwe ko abazayitabira, bazahurira imbere ya Kigali Heights guhera saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba, bagakora Imyitozo Ngororangingo mbere yo gukora intera nto mu mihanda ihakikije.

Agaruka ku mwihariko w’uyu Mwaka, Umuyobozi ushinzwe ibijyanye na Tekinike mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri, Ndacyayisenga Peter yagize ati:“Dutumiye Abanyakigali bose kuzitabira iyi Siporo. Turifuza ko bitabira ari benshi, bakazifatanya kwinjira mu Mwaka mushya. Iyi Siporo izaba idasanzwe, kuko duteganya ko ari umwanya wo guhuza Urugwiro ku nshuti n’Imiryango”.

Yunzemo ati:“Izafasha Abaturage b’Umujyi wa Kigali gusabana muri ibi bihe by’Iminsi mikuru”

Abazitabira iyi Siporo rusange bazazengura intera ireshya na Kilometero 5 na Metero 400.

Kigali Night Run ni Siporo ifata abaturage b’Umujyi kugira amagara mazina binyuze mu kunanura Amaguru, kwirukanka n’Imyitozo Ngororamubiri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *