Umuryango w’Umuhanzi ‘John Legend’ wibarutse Ubuheta

Rurangiranwa mu muzika ‘John Legend’ n’ umugore we ‘Chrissy Teigen’, nyuma y’imyaka ibiri umuryango wabo uhuye n’ibyago bikomeye byatumye inda y’umwana bari bise ‘Jack ivamo’, kuri ubu bari mu byishimo byo kwakira umwana wa gatatu.

Uyu mwana batigeze batangaza izina rye, aje asanga abandi bana babiri barimo Miles Theodore ufite imyaka ine na mushiki we Luna Simone w’imyaka 6.

Iyi nkuru yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu ubwo uyu muhanzi yabitangarizaga abari bitabiriye igitaramo cye cyatumiwemo abantu bake.

John Legend w’imyaka 43 ubwo yari mu gitaramo yagize ati “Mbega umunsi mwiza, ijoro ryakeye ntabwo nasinziriye, gusa ubu ndumva mfite imbaraga cyane ntitaye ku masaha menshi namaze mpagaze mu bitaro.”

Abari muri iki gitaramo bahise banyarukira ku mbuga nkoranyambaga basakaza iyi nkuru nziza y’uko umuryango wa John Legend na Chrissy Teigen wakiriye umwana wa gatatu

Iyi ni inkuru nziza kuri John Legend n’abafana be dore ko muri Nzeri 2020, Chrissy Teigen yagize ikibazo muri nyababyeyi cyatumye akuramo inda yari igiye kumuhitana.

Kuva icyo gihe, uyu mwanditsi w’ibitabo byigisha guteka akaba n’umunyamideli yahoranye ubwoba ko atazongera kubyara ibintu byatumye ahora kwa muganga yisuzumisha.

Kugira ngo Chrissy Teigen w’imyaka 37 atwite byasabye ko hitabazwa ikoranabuhanga rya In vitro fertilisation (IVF) aho bafashe intanga ngore yiteguye gusama bayihuza n’intanga ngabo babona kuyisubiza muri nyababyeyi.

John Legend na Chrissy Teigen basanzwe bafitanye abana 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *