Kigali: Uwabeshye abantu kubatumiriza imodoka akabarya amafaranga yatawe muri yombi na RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Shema Prince w’imyaka 20 ukurikiranyweho icyaha cy’ubushukanyi bugamije kwambura iby’abandi aho yakoresheje kompani ye yitwa P&A group akabeshya abaturage ko abatumiriza imodoka mu mahanga nyamara agamije kubarya amafaranga.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira Thierry yavuze ko bamaze kwakira ibirego bitanu by’abamuhaye amafaranga abizeza kubatumiriza imodoka ariko amaso agahera mu kirere.

Bamwe mu baturage bakomeje guterwa impungenge n’aba biyita abashoramari bagakoresha ubujura nk’ubu bushukana bakarya amafaranga y’abaturage bifashishije kompanyi zanditswe mu gihugu.

Abatanze amafaranga kuri uyu mushoramari Shema Prince ukurikiranweho ubu buriganya ukoresheje kompanyi ye ya P&A group ikorera mu Mujyi wa Kigali bavuga ko bamuhaye  aya mafaranga yo kubatumiriza imodoka hanze y’Igihugu, bamwe abaha izo kugendamo birangira benezo bazikurikiranye, barazibambura bakaba bari mu gihirahiro cy’amafaranga yabo batanze nyamara imodoka batumije ntizize.

Kuri ubu aba baturage bagannye mu nzego z’ubutabera kugira ngo bafashwe kubona amafaranga yabo kuko abenshi bayagujije mu mabanki akaba agiye kubatereza imitungo muri cyamunara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *