Umuryango wa Pasiteri Mpyisi watangaje igihe azashyingurirwa

Nyuma y’Iminsi Ine Pasiteri Ezra Mpyisi avuye mu Mwuka w’abazima, Umuryango we watangaje igihe azashyingurirwa.

Abo mu Muryango we batangaje ko azashyingurwa tariki ya 04 Gashyantare 2024.

Umuryango wa Nyakwigendera, utangaza ko Ikiriyo cyo kumwibuka no kuzirikana Ubuzima bwamuranze kuri iyi Si, kiri kubera mu Busitani bwa Panorama Hope ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

Iki Kiriyo cyatangije ku wa Mbere tariki ya 29 Mutarama 2024, kizasorerwa kuri Kaminuza y’Abadivantisite ya Kigali (UNILAK), tariki ya 03 Gashyantare 2024.

Amasengesho yo kumusabira bwa nyuma, azabera ku Rusengero rwa Kaminuza y’Abadivantisite y’Afurika y’Uburasirazuba (AUCA) i Masoro mu Mujyi wa Kigali, nyuma ashyingurwe mu Irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Uyu Musaza wari uzwi na benshi mu Rwanda nk’ubitse Amateka menshi y’Igihugu by’umwihariko ayo ku Ngoma y’Ubwami, yatabarutse abura Iminsi mike ngo yuzuze Imyaka 102, kuko yari kwizihiza iyi Sabukuru tariki ya 19 Gashyantare, nk’uko Umuryango we ubitangaza.

  • Mpyisi Ezra yari muntu ki?

Nk’uko Wikipediya ibigaragaza, uyu Mukambwe yari yaravutse mu 1922, gusa, mu bihe bitandukanye yakunze kuvuga ko nawe atazi igihe nyacyo yavukiye.

Igaragaza kandi ko Mpyisi yavukiye i Nyanza ku Ngoma y’Umwami Yuhi 5 Musinga.

Avuga ko mpamvu itazi igihe nyacyo yavukiye, Mpyisi yavuze ko mu gihe yavutsemo babaraga iminsi bagendeye ku bihe cyangwa se ibikorwa biriho muri iyo minsi.

Abyiruka, mu gihe cy’Ubugimbi, Umwami Mutara wa III Rudahigwa yari ku Ngoma.

Yabaye umujyanama w’Umwami Mutara III Rudahigwa na Murumuna we Kigeri wa V Ndahindurwa.

Mpyisi yabaye umwe muri bake bagize amahirwe yo gukandagira mu Ishuri mu bihe bye.

Yize Amashuri 8 abanza yigwagwa mu Rwanda rw’icyo gihe, aza gukomereza amashuri ye muri Kaminuza yo muri Zimbabwe y’Abadivantitsi yitwa Solusi, ahakura Impamyabumenyi muri Tewolojiya.

Mu 1944, Mpyisi yavuye mu kiciro cy’ingaragu ajya mu kiciro cy’abubatse Ingo.

Yibarutse abana 8, barimo abahungu 7 n’umukobwa 1. Atabarutse yari afite Abuzukuru 15 n’Abuzukuruza 2.

Mu mwaka w’1959, nyuma yo gutanga k’Umwami Rudahigwa, Mpyisi yarahunze akomeza gukora imirimo ijyanye n’Itorero ry’Abadivantisti.

Muri ibyo bihe, yubakishije Amashuri, yigisha na Bibiliya mu bihugu birimo Uburundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Mu 1992, Mpyisi n’Umuryango we bagarutse mu Rwanda.

mu 1996, yatangije Kaminuza yigenga ry’Abadivantitsi nyuma atangiza Ishuri rya Bibiliya i Nyamirambo.

Imana imwakire mu Bwami bwayo, Umuryango mugari wa THEUPDATE wifurije Umuryango n’Inshuti ze gukomera muri ibi bihe bitoroshye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *