Nyamagabe: Amashuri adafite Umuriro w’Amashanyarazi yugarijwe n’ibibazo by’Ingutu

Abayobozi b’ibigo by’amashuri mu Karere ka Nyamagabe bitarageramo umuriro w’amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari, baragaragaza ko bagihura n’imbogamizi mu nshingano za buri munsi bafite zijyanye n’uburezi.

Ahataragera aya mashanyarazi, ibigo biba bikoresha amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.

Ubuyobozi bw’ibi bigo n’abarezi bavuga ko bagihura n’imbogamizi kuko ibyo bakora byinshi bisaba amashanyarazi kandi hari igihe baba badafite umuriro.

Bavuga ko nko mu gihe cy’ikibunda cyangwa ubukonje nta muriro baba bafite.

Zimwe mu mbogamizi bavuga ko bahura nazo zirimo ko bibangamira amasomo kuko hari ayo bigisha bakoresheje amatelefoni manini azwi nka tablets, hakaba na raporo baba bagomba gutanga binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Uretse ibi bigo hari n’ibidafite n’aya mashanyarazi akomoka ku mirasire ku buryo bisaba ko ibikoresho by’ikoranabuhanga abarimu n’abayobozi babitahana mu ngo, kugira ngo babicomeke bazabigarure ku ishuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *