Umuraperi Bably ari mu gahinda ko kubura umubyeyi

Spread the love

Umuraperi Miheto Bably wamenyekanye mu muziki w’u Rwanda mu ndirimbo nka ‘Isezerano rya cyera’, ‘Isoko’ n’izindi ari mu gahinda ko kubura nyina witabye Imana mu rukerera rwo ku wa 11 Mutarama 2023.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bably yabwiye abamukurikira iby’iyi nkuru mbi agira ati “Ruhukira mu mahoro mama wambyaye, Allah aguhe ijuru, ndishimye ku rundi ruhande kuko nziko ugiye mu ijuru, nabonye ibimenyetso.”

Bably yavuze ko umubyeyi we yagize uburwayi butunguranye, yajyanwa kwa muganga agahita yitaba Imana.

Byitezwe ko uyu mubyeyi wari ufite imyaka 56 ashyingurwa kuri uyu wa 11 MUtarama 2023.

Uyu mubyeyi yitabye Imana uyu muraperi atari mu Rwanda kuko we n’umuryango we basigaye batuye muri Suède.

Bably ni umwe mu baraperi bamamaye mu muziki w’u Rwanda mu myaka yo hambere, uyu akaba yaramamaye mu ndirimbo nka; Isezerano rya cyera, Umwamikazi yahuriyemo na Kamichi

Umubyeyi wa Bably yitabye Imana
Bably yari aherutse gukora ubukwe aho yahise ajyana n’umugore we muri Sweden

n’izindi nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *