Kardinal George Pell wari umuntu wa 3 nyuma ya Papa Francis ku buyobozi bwa Kiliziya yitabye Imana


image_pdfimage_print

Kardinal George Pell wahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina ku bana b’abahungu bikajegeza Kiliziya, mbere y’uko icyo cyemezo gikurwaho, yapfuye ku myaka 81. 

Uyu wahoze ashinzwe imari i Vatican niwe munya-Australia wageze hejuru cyane mu nzego z’ubutegetsi bwa Kiliziya, akaba ari nawe mutegetsi mukuru muri Kiliziya wenyine wafunzwe kubera ibyaha nk’ibyo.

Yishwe n’ibibazo by’umutima nyuma yo kubagwa, nk’uko abategetsi ba Kiliziya babitangaje.

Kardinali George yabaye Arkepiskopi wa Melbourne na Sydney mbere y’uko azamurwa akajya muri bamwe mu bantu ba hafi cyane ya Papa.

Mu 2014 yahamagawe i Roma gutunganya ubucungamari, ndetse kenshi yavugwaga ko ari we muntu wa gatatu ukomeye muri Kiliziya.

Ariko yavuye muri uwo murimo mu 2017, asubira muri Australia guhangana n’ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gusambanya abana.

Mu 2018, abacamanza banzuye ko yakoze iryo hohotera ku bana babiri b’abahungu ubwo yari Arkepiskopi wa Melbourne mu myaka ya 1990.

George Pell we yakomeje kuvuga ko arengana, yamaze amezi 13 muri gereza mbere y’uko mu 2020 urukiko rukuru muri Australia ruvanaho uwo mwanzuro.

Gusa ikindi kirego – cyatanzwe bushya na se w’umwe muri abo bahungu wari umuririmbyi wa korali abashinjacyaha bavuga ko George yahohoteye – cyo cyari kigikomeje.

Hagati aho igenzura rikomeye ryasanze yari azi ibikorwa byo gusambanya abana bikorwa n’abapadiri muri Australia kuva mu myaka ya 1970, ariko ko ntacyo yabikozeho.

Komisiyo yo gukurikirana ihohoterwa ku bana yamaze imyaka myinshi, yabajije abantu ibihumbi, kandi ibyo yabonye byatangajwe mu 2020. Kardinali George yahakanye ibyo yabonye avuga ko “nta bimenyetso biriherekeje”.

Peter Comensoli, Arkepiskopi wa Melbourne, yatanze ubutumwa bw’akababaro ku rupfu rwa George Pell avuga ko yari “umuntu w’ijambo rikomeye muri Kiliziya”, naho Minisitiri w’intebe wa Australia Anthony Albanese yavuze ko urupfu rwe ari “akababaro kuri benshi.”

Tony Abbott wahoze ari minisitiri w’intebe – w’umukatolika – yashimagije George avuga ko ari “Umutagatifu w’ibihe byacu” ndetse ko yabaye “icyitegererezo mu myaka”, avuga ko ibyo yashinjwaga byari “nko kubambwa muri iki gihe.”

Ati: “Uyu munsi urakomeye ku muryango w’uyu kardinali n’abamunkunda, ariko urakomeye cyane ku barokotse n’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana n’imiryango yabo, ibitekerezo byanjye biri kuri bo.”

Uyu mukardinali yari umuntu utavugwaho rumwe muri Australia no hanze yayo, ikintu nawe ubwe yemeraga.

Yazamutse mu nzego za Kiliziya nk’umuntu ushima cyane amahame yayo akomeye ya cyera, kenshi ashyigikira ingingo yo kudashaka abagore kw’abapadiri.

Mu 2020 avugana n’Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC, Kardinali Pell yavuze ko “nta gushidikanya” ko ibitekerezo bye “bitaziguye” byemera amahame ya cyera ku ngingo nko gukuramo inda byatumye hari benshi bamwanga.

Yagize ati:“Kuba ndengera ibyigishwa bya Gikristu birya abantu benshi.”

Kardinali George Pell mu 2019 ari hanze y’urukiko

 

Kardinali Pell yavuze ko hari benshi bamwanga kubera amahame ya Kiliziya arengera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *