“Umuntu ashobora kubagwa igice kinini cy’Umwijima ubuzima bugakomeza” – Inzobere mu buvuzi

Ku bufatanye bw’abaganga bo mu Bubiligi n’abo mu Rwanda, mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe harabera ibikorwa byo kubaga igice cy’umwijima ndetse n’agasabo k’indurwe bikekwa ko ari Cancer.

Ni muri gahunda y’ibikorwa byo kubaga mu buryo buhanitse indwara zo mu nda, biteganyijwe ko byajya bikorerwa imbere mu gihugu.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya gisirikare i Kanombe buvuga ko  mu bantu 18 basuzumwe ku wa Kabiri, 8 basanze bafite ibibazo byihariye bituma bakeneye kubagwa.

Umuganga w’inzobere mu kubaga indwara zo mu nda, Dr. Christian Niyonzima avuga ko  hari ibimenyeso bigaragaza ko umuntu afite uburwayi  bw’umwijima, agasabo k’indurwe ndetse n’impindura.

Kugeza ubu abantu 3 nibo bamaze kubagwa n’itsinda ry’abaganga riyobowe na Prof. Jean Marc Régimbeau, umuganga w’inzobere ubaga indwara zo mu nda wo mu gihugu cy’u Bufaransa.

Avuga ko kubaga abafite indwara zo mu nda bitanga amahirwe yo gukira mu gihe zigaragaye hakiri kare.

Urugero atanga ni nk’umwijima, ushobora kubagwa igice kinini umuntu agakomeza kubaho.

Mu bijyanye no kubaga umwijima, hari ibigomba gukurikizwa nyuma tugakuraho igice kiba kirwaye. iyo dukora ibyo rero, dusiga igice gihagije cy’umwijima kugira ngo umurwayi akomeze kubaho nta kibazo ahuye nacyo.

Yagize ati “Hari ubwo dukuraho kimwe cya gatatu cy’umwijima cyangwa icya kabiri cyawo, umwijima ufite uburyo bwihariye wongera gukura nyuma y’uko hari igice cyawo kivuyeho. Nyuma yo kubagwa, umwijima uriyongera mu bunini, bigafasha umuntu gukomeza kubaho adahuye n’ibibazo bya jaunisse cyangwa izindi infections.”

Bamwe mu bo aba baganga babaze umwijima ndetse n’agasabo k’indumwe bavuga ko bishimira ko ubuzima bwabo bugiye kumera neza.

Inzobere z’abaganga babaga indwara zo mu nda zivuga ko kubaga igice kinini cy’umwijima ari bumwe mu buvuzi buhenda cyane ku isi  aho bishobora gutwara hagati y’ibihumbi  80 n’ibihumbi 100 by’amadorari y’Amerika.

Abahabwa iyo servisi mu Rwanda barimo gukoresha ubwishingizi bw’ubuvuzi bafite kandi bakayihabwa ku giciro cyo hasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *