Rwanda: Abasesenguzi b’Ubukungu bakiriye bate igabanuka ry’ibiciro ku Isoko?

Abasesengura iby’ubukungu n’abarengera inyungu z’abaguzi bagaragaje ko icyemezo cya Leta cyo kugabanya ibiciro bya bimwe mu bicuruzwa, bifite inyungu mu iterambere ry’imibereho y’umuturage n’ubukungu muri rusange.

Gusa ngo birasaba ko abacuruzi nabo bubahiriza ibiciro byashyizweho.

Umunsi umwe nyuma y’aho hatangajwe ibiciro bishya by’ibirayi, umuceri, ibigori n’ifu, bamwe mu baturage bakomeje kwishimira igabanuka ry’ibiciro.

Umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi n’amahugurwa mu by’ubukungu, Kwizera Seth we avuga ko iki cyemezo cya Leta cyo kugabanya ibiciro by’ibiribwa kizafasha umuguzi kugira ibyo azigama, uko kuzigama bikaba bigira inyungu ku bukungu.

Yagize ati: Igiciro ku isoko iyo kigabanutse buriya cyane ku muguzi hari amafaranga yatangaga ku biribwa agiye kuzigama, amafaranga ntanga ngura ibiryo iyo nshoboye kuyazigama mba nzayakoresha ikindi gikorwa ejo hazaza.

Hagati aho ariko abacuruzi bo bavuga ko hakwiye gushyirwaho igihe cyo kuzashyira mu bikorwa ibi biciro bishya kugira ngo batagwa mu bihombo.

Umuvugizi w’abaguzi mu muryango ushinzwe kurengera abaguzi mu Rwanda, Paul Mbonyi avuga ko ibiciro byashyizweho na Guverinoma bikwiye gushyirwa mu bikorwa.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yerekanye ko ikilo cy’ifu y’ibigori ya Kawunga ari amafaranga 800 ku isoko.

Ikilo cy’umuceri w’Intete ngufi uzwi nka kigori ni amafaranga 820, ikilo cy’umuceri w’Intete ndende ni amafaranga 850, naho ikilo cy’umuceri wa Basmati ni amafaranga 1 455.

Ku bijyanye n’ibiciro by’ibirayi ku isoko, ibirayi bya Kinigi ni amafranga 460, ikilo cy’ibirayi bya kirundo ni amafranga 440, ikilo cy’ibirayi bya twihaze ni frw 430 naho ikiro cy’ibirayi bya peko ni amafaranga 410.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *