Umunsi w’Intwali 2023: I Gikoba habumbatiye amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu hagiye kubakwa bijyanye n’igihe

Ahitwa Gikoba mu Karere ka Nyagatare nka hamwe muhabumbatiye amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, hagiye kubakwa bijyanye n’igihe kugira ngo amateka ahabitse arusheho kubungabungwa.

Ibi ni ibyatangajwe ubwo abahagarariye inzego zinyuranye zo mu karere ka Nyagatare zakoraga urugendo shuri rugamije kureba amateka ari mu duce tubumbatiye amateka yo kubohora igihugu.

Ku mupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda, taliki ya mbere Ukwakira mu mwaka wa 1990 niho harasiwe isasu rya mbere ritangiza urugamba rwo kubohora igihugu, aha hari ibiti bibiri by’iminyinya ahakorewe Inama y’ingabo za RPF Inkotanyi icyo gihe nyuma yo kwiyambura impeta za Gisirikare bari bambukanye.

Uretse aha, dukomereje i Gikoba Murenge wa Tabagwe ahari indake yahoze ariya Maj General Paul Kagame wari uyoboye urugamba rwo kubohora igihugu, rwaje no kukigeza ku ntsinzi.

Ku ruhande rw’iyi ndake hari intebe ye yicaragaho n’ahandi hicarwagaho n’abari abayobozi bakuru b’ingabo za RPA icyo gihe ubwo babaga bari mu nama igamije gupanga urugamba rwo kubohora igihugu.

Mu rwego rwo gusigasira ayo mateka, niyo mpamvu uyu mwaka w’ingengo y’imari aho i Gikoba, hagiye kubakwa birushijeho nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen.

Abaturiye aha Gikoba mu buhamya bwabo bishimira ibikorwa by’iterambere kuri ubu bagejejweho nyamara mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubuyobozi bwariho icyo gihe bwarabangishaka Inkotanyi.

Bashana Medard ati” Bari bake, bafite bike, bakora byinshi mu gihe byari bigoye” Akaba ari kugenda asangiza amateka abagiye mu rugendo ku muhora w’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *