Umunsi wa 7 wa Shampiyona: Musanze FC yisubije umwanya wa mbere, Rayon Sports iratsikira, Amagaju FC akomeza kurikoroza

Impera z’Icyumweru gishize, mu Rwanda hakomezaga imikino y’umunsi wa 7 wa Shampiyona y’i 2023/24.

Ni umunsi waranzwe no gutungurwa kw’amwe mu makipe asanzwe afite izina, mu gihe Musanze FC yisubije umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo.

Uretse Musanze FC yakuye APR FC ku mwanya wa mbere, Rayon Sports yongeye kubabaza abakunzi bayo nyuma yo gutsindirwa kuri Sitade Ubworoherane igitego 1-0.

Mu Karere ka Nyamagabe ahabarizwa ikipe ya Amagaju FC, bakomeje kuba mu byishimo batewe n’iyi kipe yabo, nyuma y’uko yisengereye Gasogi United FC.

  • Bamwe barishima abandi bagashavura

Mu gihe amwe mu makipe akomeje kwishimira ibyo ari kugeraho, andi ari gukoza isoni abakunzi bayo ndetse bidasiganye n’umusaruro nkene.

Abakunzi ba Rayon Sports baraye bagowe n’urugendo ruva mu Karere ka Musanze rugana i Kigali, nyuma yo kuhatsindirwa igitego 1-0 cyatsinzwe na rutahizamu Peter Agblevor ku munota wa 50 w’umukino.

Ni mu gihe nyamara iyi kipe yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Rudasingwa Prince, gusa abasifuzi bakemeza ko yabanje gukorera ikosa Umunyezamu wa Musanze, Muhawenayo Gad.

Mu Turere twa Nyagatare na Ngoma, agahinda ni kose ku bafana, nyuma y’uko Sunrise itsindiwe mu rugo na Etincelles FC igitego 1-0, mu gihe Etoile de l’Est yataje imbere ya Muhazi United ku ntsinzwi y’igitego 1-0 mu mukino wa Deribi (Derby), bitewe ni uko aya makipe ahuriye kuba yombi abarizwa mu Ntara y’Uburasirazuba.

Ku rundi ruhande, mu Mujyi wa Kigali ntago ikipe y’i Nyamirambo, Kiyovu Sports yorohewe n’ubwo yabonye amanota 3 iyakuye imbere ya Marine FC, umutoza wayo Petros Koukouras, yatangaje ko abakinnyi babaye mu buzima bwa ntaho nikora, ndetse bikomeje bitya umusaruro mu kibuga wazaba nkene.

Umusaruro waranze umunsi wa 7 wa Shampiyona

 

Musanze FC yisubije umwanya wa mbere iwukuyeho APR FC

 

The New Times
The New Times
The New Times
The New TimesThe New TimesThe New TimesThe New TimesThe New TimesThe New TimesThe New TimesThe New TimesMusanze FC's Peter Agblevor (c) with teammates celebrate his 51st minute strike as Musanze FC beat Rayon Sports 1-0 in a crunch tie held at Ubworoherane Stadium on Sunday. Photos by Christophe Renzaho
Image
Umwe mu mikino y’umunsi wa 8 yitezwe, irimo uzahuza Police FC na Kiyovu Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *