“N’ubwo Ikipe itsinda, abakinnyi bari mu buzima bwa ntaho nikora” – Umutoza wa Kiyovu Sports yatanze Umuburo

Umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports SC, Umugeleki Petros Koukouras, yatangaje ko n’ubwo ikipe iri kwitwara neza, ariko abakinnyi babayeho mu buzima bushaririye mu gihe imikino ya Shampiyona igeze aho rukomeye.

Petros Koukouras yasabye abayobozi b’iyi kipe kugira icyo ikora mu maguru mashya, kuko bitabaye ibyo ikipe yaba iri kujya aho umwanzi ashaka, mu gihe intego ari ugushaka igikombe cya Shampiyona.

Yagize ati:“Ntago twitoza bihagije. Mbere yo gukina umukino wa Marine FC ntago twitoje kuko ikibuga cyabuze. Mu by’ukuri ibibazo ni byinshi. Nta babeshye ntago nishimye. Ibibazo biri mu ikipe ntago byatera umutoza kwishima. Ibi bigomba guhinduka kuko igihe kiri kudusiga”.

Koukouras yakomeje agira ati:“Buri munsi twizezwa ko ibibazo bigiye gukemuka, ariko amasezerano ntajya asohora. Gusa nk’umutoza, intego yanjye ni uguhora bwira abakinnyi ko tugomba gukomeza gutahiriza umugozi umwe aho gucikamo ibice ni ubwo ibibazo ari uruhuri. Gusa, sinzi niba bizashoboka ko ibintu biguma gutya, kuko uko iminsi ishira, niko biba bibi kurushaho”.

Yunzemo ati:“Amanota dufite ntago ariyo twakabaye dufite, ahubwo ibibazo byo hanze y’ikibuga bigira uruhare ku musaruro abakinnyi batanga. Gusa, kugeza ubu nta wadutera ibuye kuko twatanze ibyo dufite”.

“Bamwe mu Banyamakuru bamaze iminsi bansaba guceceka ibibazo ikipe ifite, ariko guceceka ntacyo byakemura. Abakinnyi mfite mbafata nk’umuryango, bityo ntabavugiye ntacyo naba mbafashije. Dukeneye ko ibi bibazo bikemuka”.

“Gutsinda uyu mukino wa Marine FC ni igikorwa cy’Ubutwari abakinnyi banjye bakoze, kuko batorohewe n’ubuzima barimo. Ubwabyo no kuza gukina uyu mukino bakitwara gutya ni nk’ibitangaza byabayeho. Ntakindi nabitura uretse kubashimira”.

Nyuma y’umunsi wa Karindwi wa Shampiyona y’i 2023/24, Kiyovu Sports SC iri ku mwanya wa Kane n’amanota 12, nyuma yo gutsinda imikino 3 ikanganya indi 3 mu gihe yatsinzwe 1 gusa.

Irushwa amanota 4 gusa na Musanze FC iri ku mwanya wa mbere, mu gihe izacakirana na Police FC ku mukino w’umunsi wa 8.

Umutoza wa Kiyovu Sports, Petros Koukouras yatangaje ko ubuzima ikipe irimo hatagize igikorwa ibintu byarushaho kuba bibi.

 

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *