Umukongomani ayoboye urutonde rw’Isi rw’abakinnyi b’Iteramakofe

Umunye-Congo Martin Bakole yafashe umwanya wa mbere ku isi mu iteramakofe mu cyiciro cy’abaremereye cya World Boxing Association (WBA), umunyafurika wa mbere ufashe uyu mwanya.

Martin Bakole Ilunga w’imyaka 30 wavukiye mu mujyi wa Kananga mu ntara ya Kasai-Central ubu afite umuhigo w’imikino 20 amaze gutsinda agatsindwa umwe gusa yatsinzwemo na Michael Hunter.

Kuba yabashije gutsinda abakinnyi b’ibihangange nka Tony Yoka ndetse n’umunyakameruni Carlos Takam yatsinze mu minsi ishize muri Arabia Sawudite byamufashije kugera ku mwanya wa mbere wa WBA mu gihe yamaze hafi umwaka wose ari nimero ya kabiri kuri WBA.

Uyu mukino w’iteramakofe ku isi ufite impuzamashyirahamwe enye (4) zitandukanye zikomeye zitegura amarushanwa yazo n’urutonde rwazo, izo ni World Boxing Council(WBC), International Boxing Association(IBF), World Boxing Organization (WBO), na World Boxing Association (WBA) ari nayo nkuru yashinzwe mu 1921.

Martin Bakole yagaragaje ko akwiye uyu mwanya mu Ukwakira (10) gushize ubwo yatsindaga Takam kuri Knockout kuri round ya kane gusa mu mukino bakinnye wo gushyushya urugamba wabanjirije uwa Tyson Fury na Francis Nganou i Riyadh muri Arabia Saoudite.

Izina rye muri ba ‘heavyweight’ ntabwo rizwi cyane nk’irya Anthony Joshua, Oleksandr Usyk cyangwa Joseph Parker kubera ko Bakole avuga ko abandi bateramakofe bo muri icyo cyiciro birinda gukina nawe, gusa ubu bishobora guhinduka kubera umwanya agezeho uba wifuzwa na buri wese muri icyo cyiciro.

Kugeza ubu Oleksandr Usyk wo muri Ukraine niwe ‘super champion’ wa WBA, Mahmoud Charr wo mu Budage akaba ‘champion’ wa WBA mu gihe Tyson Fury ari we ufite umukandara w’intsinzi wa WBC.

Inyuma y’aba batatu niho hajya urutonde ruhera ku mwanya wa mbere utangazwa buri kwezi, uyu mwanya w’ukwezi gushize k’Ukuboza(12) ubu ufitwe na Martin Bakole, akurikirwa na Anthony Joshua na Joseph Parker, n’abandi 12 inyuma yabo.

Abafana benshi muri DR Congo no hanze yayo bashimagije Bakole – utuye muri Ecosse/Scotland aho yita iwabo handi – kuri uwo mwanya yafashe uhesha ishema igihugu cye.

Nyuma yo gutsinda Takam, Bakole yatangaje ko umuntu abona bahatana bya nyabyo muri ‘ring’ kandi yifuza guhura nawe Umwongereza Tyson Fury.

Bakole ubu aheruka gutsinda imikino icyenda yose aheruka gukina, muri yose 21 yakinnye agatsindwamo umwe.

Urubuga BoxRec rwandika kandi rukabika amakuru y’abakinnyi babigize umwuga b’iteramakofe rwo rushyira Martin Bakole ku mwanya wa 18. (BBC, WBA & THEUPDATE).

Boxing: Martin Bakole's request for financial support condemned - At a  glance - Sport News Africa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *