Uganda: Ikimenyabose mu guharanira uburenganzira bw’abatinganyi yatewe Icyuma

Umugande Steven Kabuye uzwi cyane mu guharanira uburenganzira bw’abahuza ibitsina babisangiye bazwi nk’abatinganyi cyangwa LGBTQ, yakomerekejwe bikomeye n’abataramenyekana mu nzira ajya ku kazi, mu gitondo cya tariki ya 03 Mutarama 2024 nk’uko byahamijwe na LGBTQ-Uganda.

Coloured Voice -Truth to LGBTQ, ryatangaje aya makuru riyanyujije ku rubuga rwa X (rwahoze rwitwa Twitter) rigira riti:“Amerewe nabi cyane, tubasabye kumuzirkana mu masengesho yanyu”.

Videwo yanyujijwe kuri konte ya X ya Kabuye, imugaragaza yigoronzora bigaragara ko yababaye cyane.

Icyuma yatewe cyari kikimuri Munda ndetse n’ibigaragara nk’igikomere ku kuboko.

Frank Mugisha, uharanira uburenganzira bwa muntu, avuga ko “Ibyaha bishamikiye ku rwago bidakwiriye guhabwa umwanya muri Uganda”.

Muri ubu butumwa yanyujije kuri X, yagize ati:“Turasaba Polisi gukora Iperereza ryimbitse”. Gusa, Polisi ntacyo irabivugaho.

Mu Mwaka ushize, Uganda yemeje rimwe mu mategeko simusiga ku Isi agamije guha gasopo abatinganyi n’ubutinganyi.

Iri tegeko ryateje uburakari mu mpande zitandukanye z’Isi. Icyo gihe, Banke y’Isi yahise ihagarika inkunga nshya yari igenewe Uganda.

Leta zunze Ubumwe za Amerika nazo zahise zihagarika Impapuro z’Inzira (Visas) z’abagegetsi bakuru.

Muri iri tegeko, umuntu uwo ari we wese ufashwe ari mu bikorwa by’ubutinganyi ashobora gukatirwa Igifungo cya burundu.

Gusa, Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, yasabye Urukiko rushinzwe kurinda Itegekonshinga gukuraho iri tegeko, avuga ko ryambura bamwe ubumuntu.

Ni mu gihe Leta irishyigikiye, ivuga ko rigamije kurinda Umuco wa Uganda no kurengera Umuryango.

Icyegeranyo cyakozwe n’Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, kivuga ko ibyaha by’ihohoterwa birenga 300 byakorewe abatinganyi muri Uganda mu Mezi Umunani ya mbere y’Umwaka ushize.

Uku guhohoterwa, kugizwe no gukubitwa, iyicarubozo, gufungwa no gucibwa mu miryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *