Umuhanzi Jali yasabye anakwa umukobwa bamaranye imyaka 10 mu rukundo

Jean Pierre Ntwali Mucumbitsi umuhanzi nyarwanda uzwi ku izina rya Jali yasabye anakwa Rocio Salazar bamaze imyaka 10 bakundana, uwo mukunzi we akaba afite inkomoko muri Espanye.

Tariki ya 5 Werurwe 2023 nibwo Jali na Salazar bamaze imyaka 10 bakundana bifuje gusangiza imiryango yabo ibi birori mu busitani buri ku musozi wa Rebero ahazwi nka Mlimani Garden.

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa byakozwe mu muco nyarwanda aba bombi bateganya gusezerana imbere y’Imana mu byumweru bibiri. Bikazabera mu gihugu cya Espanye ku ivuko rya Salazar.

Biteganyijwe ko nyuma yo gusezerana imbere y’Imana muri Espanye, uyu muryango uzatura i Buruseli mu Bubiligi aho aba bombi bamenyaniye ari naho Jali asanzwe atuye.

Jali usanzwe akorera umuziki mu bubirigi yasabye anakwa hakurikijwe umuco wa kinyarwanda
Jali usanzwe akorera umuziki mu bubirigi yasabye anakwa hakurikijwe umuco wa kinyarwanda
Ibirori byo gusaba no gukwa byabereye kumusozi wa Rebero I Kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *