Ubukungu: Mu gihe u Rwanda rukomeje inzira y’Iterambere, menya Imishinga ikomeje igomba gukorwa muri uyu Mwaka

Ku munsi wa kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 18, abayobozi mu nzego zitandukanye bashyize umukono ku mihigo ya 2022/2023, hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ni imihigo yasinywe n’abayobozi ba za Minisiteri, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Imiyoborere (RGB) ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB), hamwe n’abayobozi b’uturere n’Umujyi wa Kigali.

Muri iyi nkuru turagaruka kuri imwe mu mishinga y’ibikorwaremezo iri mu mihigo ya Minisiteri y’ibikorwaremezo (Mininfra), yiganjemo imihanda.

Imihigo ya Minisiteri y’Ibikorwaremezo yose yagenewe ingengo y’imari ya 399,374,959,866Frw.

Iyi Minisiteri yihaye umuhigo wo gusana no kwagura imihanda yo ku rwego rw’igihugu ifite ibilometero 45 harimo umuhanda Muhanga-Rubengera n’uwa Rambura-Nyange. Umwaka wa 2022/2023 uzarangira imirimo igeze kuri 50%, bikaba byaragenewe ingengo y’imari ya 6,335,825,964Frw.

Umuhanda Muhanga-Rubengera warangiritse cyane ku buryo ushobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abawunyuramo. RTDA iherutse gutangaza ko yizeye ko mu Ukuboza 2023 ibice byose by’uyu muhanda bizaba byashyizwemo kaburimbo neza.

Umuhanda Muhanga – Rubengera ufatiye runini ubukungu bw’igihugu kuko woroshya ubuhahirane hagati y’ibice by’Iburengerazuba, Intara y’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali kandi ukanyuramo ba mukerarugendo batandukanye bava cyangwa bajya mu turere nka Rutsiro, Karongi na Nyamasheke.

Undi muhanda utegerejwe na benshi ni uva Prince House i Remera, ugaca mu Giporoso ugakomeza i Nyandungu, ukagera i Masaka ureshya na kilometero 10. Biteganyijwe ko uyu mwaka uzasiga hasinywe amasezerano yo kuwukora n’ubugenzuzi, ukaba warashyizwemo 2,975,000,000Frw.

Ni umuhanda uzaba ufite ibyerekezo bibiri, buri cyerekezo kibasha kugendamo imodoka ebyiri, aho kuba imodoka imwe nkuko byari bimeze.

Biteganyijwe ko muri uyu mushinga hazubakwa n’umuhanda uca hejuru, ukambukiranya ahazwi nko ku cya Mutzig ukagera ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Muri uyu muhanda hakunze kuba ubucucike bwinshi bw’imodoka, bikaba bibangamira abawugendamo ndetse n’ubucuruzi buhakorerwa.

Minisiteri y’ibikorwaremezo yahize kubaka imihanda ya kaburimbo yo ku rwego rw’igihugu ireshya na kilometero 438.8. Muri iki cyiciro harimo umuhanda Nyacyonga-Mukoto ureshya na kilometero 36.Biteganyijwe ko uyu mwaka uzasiga imirimo igeze kuri 5%, hakazashyirwamo 4, 254,397,287Frw.

Hari kandi umuhanda wihariye ujya ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera, ureshya na kilometero 15, hakazakomeza gushakwa amafaranga yo kuwukora.

Umuhanda Base-Butaro-Kidaho ureshya na kilometero 63, umwaka uzashira bigeze kuri 30%. Kwagura umuhanda Nyagatare-Rukomo, wa kilometero 73, ubu uri ku kigero cya 95%, uyu mwaka uzashira wararangiye ukaba warashyizwemo 4,852,970,001Frw.

Undi muhanda uzubakwa ni uwa Ngoma-Ramiro ureshya na kilometero 52.8, uyu mwaka uzarangira uri ku kigero cya 50%, wagenewe 26,849,530,579Frw. Umuhanda Huye-Kibeho-Ngoma wa kilometero 66, ugeze kuri 90%, uyu mwaka uzasiga wararangiye.

Umuhanda Pindura-Bweyeye wa kilometero 32, ugeze ku kigero cya 50%, uyu mwaka uzasiga ugeze kuri 65% ukaba waragenewe 2,621,958,180Frw. Umuhanda Kibaya-Rukira-Nasho wa kilometero 35 ugeze kuri 65%, uzaba wararangiye. Wageneye 668,840,012Frw.

Umuhanda Kibugabuga-Shinga-Gasoro wa kilometero 66, ugeze ku kigero cya 73%, uyu mwaka uzasiga ugeze ku 100% habaka harashyizwemo ingengo y’imari ya 11,402,416,459Frw.

Imihanda yo ku rwego rw’igihugu ireshya n’ibirometero 1,167.4 izatunganywa. Irimo Kicukiro-Nemba wa kilometero 61, Kigali-Muhanga-Huye-Akanyaru wa kilometero 157, Rusizi-Bugarama-Ruhwa wa kilometero 61.

Hari umuhanda Nyakinama-Musanze-Cyanika na Musanze-Rubavu, uwa Tyazo-Karongi-Rubengera, Rusizi-Buhinga-Mwityazo, Kitabi-Crete Congo Nil, Crete Congo Nil, Kagitumba-Kayonza-Rusumo wa kilometero 208.

Mu rwego rwo koroshya ubuhahirane n’urujya n’uruza rw’abaturage, Minisiteri yahize gukora ibirometero 450 by’imihanda y’imigenderano (feeder roads) muri Gatsibo, Nyagatare, Nyabihu, Rutsiro, Gakenke na Nyaruguru izasanwa ku ngengo y’imari 23,145,615,705Frw.

Indi mishinga iri mu mihigo ya Mininfra, ni ukubaka Stade Amahoro, Petit Stade ndetse na Paralympique umwaka uzasiga bigeze kuri 42% hakaba harashyizwemo 1,981,621,920Frw.

Biteganyijwe ko Stade Amahoro izatahwa muri Werurwe 2024. Izajya yakira abantu ibihumbi 45 kandi hose izaba isakaye.

Minisiteri y’ibikorwaremezo kandi ifite umuhigo wo gucanira imihanda ireshya na kilometero 631.85 bizatwara 6,078,353,432Frw. Mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir izongera ibyerekezo bitatu ku byo isanganywe, abagenzi itwara ku mwaka biyongere bagere kuri 1,037,025 bavuye ku 614,215 yatwaye mu 2021/22.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *