Umuhanzi Giribambe Joshua ‘Jowest’ amaze amasaha 480 afunzwe, arazira iki?

Giribambe Joshua wamenyekanye muri muzika nka ‘Jowest’ ufite indirimbo zikunzwe n’urubyiruko zirimo nka ‘Pizza, Agahapinesi’ n’izindi, ari mu maboko ya RIB acyekwaho gusambanya Umukobwa utarageza Imyaka y’ubukure.

Kuri uyu wa Mbere, nibwo Inshuti za hafi ze zatangaje ko uyu Muhanzi afunzwe, aho amaze Iminsi 20 atawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Sosiyete ireberera inyungu z’abahanzi, yasohoye itangazo yemeza ko uyu Muhanzi amaze hafi Ibyumweru 3 afunzwe.

Yatangaje ko nka kompanyi ireberera inyungu ze ko bifuza kumenyesha abakunzi be bose ko afunzwe.

Iritangazo rikomeza rigira riti:

Giribambe Joshua ‘Jowest’ yitabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ku wa 01 Gashyantare 2023, yahise atabwa muri yombi. Akurikiranyweho ibyaha atigeze akora ashinjwa n’abatamwifuriza ibyiza bashaka kumudindiza mu iterambere ry’umuziki we no mu buzima busanzwe.

Umuvugizi wa RIB, Murangira B Thierry yatangaje ko:

Giribambe Joshua yatawe muri yombi ku ya 1 Gashyantare 2023, akurikiranyweho icyaha cyo Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.

Murangira yavuze ko Ibyaha Giribambe ‘Jowest’ akekwaho “Yabikoze mu bihe bitandukanye Guhera mu Ukwakira 2022. Yabikoresheje umuntu w’igitsina gore w’imyaka 18.”

RIB yakomeje ivuga ko ibi byose byabereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Akagari ka Ngoma, Umudugudu wa Ahitegeye.

Kuri ubu, Dosiye ya Jowest yarakozwe yohererezwa Ubushinjacyaha

Amafoto

Giribambe Joshua ‘Jowest’ arafunzwe

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *