Rwanda: Ni iki Abaturage batekereza ku Matora ya Perezida wa Repubulika

Mu Mpeshyi y’Umwaka utaha w’i 2024, mu Rwanda hazakorwa amatora y’Umukuru w’Igihugu, ari nayo azaba abimburiye ayandi kuri Manda y’Imyaka 5. Kuko guhera mu 2003, Manda ya Perezida yari Imyaka 7.

Mu gihe mu Cyumweru gishize umuyobozi mushya wa Komisiyo y’Amatora, Madamu Oda Gasinzigwa yategega igitekerezo ko amatora ya Perezida yahuzwa n’ay’Abadepite yose akabera rimwe mu Mwaka utaha aho kuba ay’Abadepite yakorwa muri uyu Mwaka aya Perezida agakorwa mu Mwaka utaha, abaturage bagaragaje ibyiyumvo byabo kuri aya Matora by’umwihariko aya Perezida.

Abaganiriye na THEUPDATE bagize bati:”Ntabwo twifuza ko hatorwa undi muyobozi utari, Perezida Paul Kagame umaze imyaka 20 utuyobora kuko yatuyoboye neza kandi atugeza kuri byinshi”.

Ibi ni mu gihe bisanzwe bimenyerewe ko mu myiteguro yo gutegura amatora y’Umukuru w’Igihugu, habaho kubimenyekanisha cyane mu baturage ndetse no kubasobanurira uko ibikorwa by’amatora biteganijwe.

Aha kandi, abaturage bahabwa urubuga bakagaragaza umuyobozi bumva bifuza n’ibyo yazabakorera igihe yaba ageze kuri uwo mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Mu minsi ishize, hasuwe kamwe mu Turere tugize Igihugu, hagamijwe kureba igikorwa cya ‘Gira Inka’ Munyarwanda, uyu ukaba wari Umuhango witabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zinyuranye.

Mu byishimo bidasanzwe, abaturage bati:”Mbese umuyobozi waturutira Kagame Paul yaba asa ate? ese ni ibiki birenze yadukotera?, muby’ukuri byatuma twibagirwa Umubyeyi ubahiga Kagame Paul? ko ntaho yava! Tuzamutora, kugeza Imana imuhamagaye, kuko niyo yamuduhaye.

Igikorwa cya Gira Inka Munyarwanda, ni kimwe mu byateye abaturage ibyishimo bidasanzwe, katangaza ko bifuza ko nta wundi wazayobora u Rwanda utari Perezida Paul Kagame.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *