Ukraine: Kiev yakiriye Ibifaro byo mu Bwoko bwa Leopard 2 yahawe na Berlin

Ubudage bwoherereje Ukraine ibifaru byari bitegerejwe cyane bya Leopard 2.

Minisiteri y’ingabo y’Ubudage ivuga ko icyiciro cya mbere cy’ibifaru by’Ubudage byo mu bwoko bwa Leopard 2 byoherejwe muri Ukraine.

Ibifaru 18 bigezweho byo kurwana ku rugamba byatanzwe nyuma yuko abasirikare ba Ukraine bahawe imyitozo yo kubikoresha.

Minisitiri w’ingabo w’Ubudage Boris Pistorius yavuze ko azi neza ko ibyo bifaru bishobora “gutanga umusanzu uhindura ibintu” ku rugamba muri iyi ntambara.

Ibifaru byatanzwe n’Ubwongereza byo mu bwoko bwa Challenger 2 na byo byageze muri Ukraine, nkuko amakuru ava muri Ukraine abivuga.

Ukraine imaze amezi isaba guhabwa ibindi bifaru bigezweho hamwe n’intwaro zo kuyifasha mu gitero yagabweho n’Uburusiya mu kwezi kwa kabiri mu 2022.

Leta ya Ukraine nta cyo iravuga ku kuhagera kw’ibifaru bya Leopard 2, ariko yemeje kuhagera kw’ibya mbere mu bifaru by’Ubwongereza bya Challenger 2.

Ibifaru bigera ku 2,000 bya Leopard 2, bifatwa na benshi nka bimwe mu bifaru bigezweho cyane mu bikorwa n’ibihugu byo mu muryango w’ubwirinzi w’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO), bikoreshwa n’ibihugu by’i Burayi.

Mu kwezi kwa mbere ni bwo Ubudage bwemeye guha Ukraine ibyo bifaru, nyuma yuko bwari bwabanje kwigononwa mu kuyibiha – cyangwa no kwemerera ibindi bihugu koherereza Ukraine ibyo bifite byo muri ubwo bwoko.

Bijyanye n’amategeko y’Ubudage, Ubudage ni bwo bugomba gutanga uruhushya ku kuba ibifaru bya Leopard 2 igihugu runaka gifite na cyo cyabyoherereza ikindi gihugu.

Minisitiri w’ingabo w’Ubudage Boris Pistorius yavuze ko ibyo bifaru “byageze mu biganza by’inshuti zacu z’Abanya-Ukraine nkuko twazibisezeranyije kandi ku gihe”.

Mu byumweru bishize, igisirikare cy’Ubudage cyatoje abasirikare ba Ukraine gukoresha ubwoko bwo ku rwego rwo hejuru bwa A6 by’ibifaru bya Leopard 2.

Ubwo bwoko bwabyo bwakorewe by’umwihariko guhangana n’igifaru cy’ingenzi cy’Uburusiya bukoresha ku rugamba cyo mu bwoko T-90.

Ndetse icyo gifaru cya Leopard 2 cyo mu bwoko bwa A6 gifatwa nk’icyoroshye kurushaho mu kucyitaho kandi ntigikoresha ibitoro byinshi ugereranyije na byinshi mu bindi bifaru byo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika).

Uretse ibyo bifaru bya Leopard 2, Ubudage bwanoherereje Ukraine ibimodoka bibiri byo guhungisha no gusana ibifaru ku rugamba n’ibimodoka 40 birwanira ku butaka byo mu bwoko bwa Marder.

Hagati aho, ibifaru bya Challenger 2 bivuye mu Bwongereza “byamaze kugera muri Ukraine”, nkuko umuvugizi wa minisiteri y’ingabo ya Ukraine Iryna Zolotar yabibwiye ibiro ntaramakuru AFP.

Atangaza kuri paji ye kuri Facebook ifoto y’igifaru cya Challenger 2 hamwe n’ibindi bimodoka bya gisirikare byakorewe mu burengerazuba, Minisitiri w’ingabo wa Ukraine Oleksii Reznikov yavuze ko icyo gifaru cy’Ubwongereza ari igikorwa cy’ubuhanga bwa gisirikare.

Minisiteri y’ingabo y’Ubwongereza yanze kugira icyo ibivugaho, ariko mbere yari yemeje ko abasirikare barwanisha ibifaru ba Ukraine bitorezaga mu Bwongereza basubiye iwabo nyuma yo gusoza imyitozo yabo ku bifaru.

Igifaru cya Challenger 2, aha cyari mu karasisi ka gisirikare mu Bwongereza (Photo/File)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *