Imibumbe 5 yagaragaye mu Karasisi iteganye n’Ukwezi

Mercury, Jupiter, Venus, Uranus, Mars, n’Ukwezi yari ku murongo umwe w’igice cy’uruziga mu ijoro ryo kuwa mbere, kandi ibi bamwe babashije kubirebesha amaso yonyine.

Ibi kenshi byitwa “akarasisi k’imibumbe” byagaragaye ubwo izuba ryari rirenze mu gice cy’isi cy’iburengerazuba.

Ababashaga kureba neza ahirengeye mu kirere gicyeye babonaga neza ako “karasisi”.

Mu mpeshyi ishize imibumbe ya Mercury, Venus, Mars, Jupiter, na Saturn nayo yatoye umurongo iboneka neza mu rukerera, ibyo byaherukaga mu 2004 kandi bizongera mu 2040.

Uburyo bwiza bwo kureba iyi mibumbe mu ijoro ryacyeye bwari ku bari kure y’amatara yo mu mijyi, ahantu hirengeye hari ikirere gicyeye kidafite ibindi bikimuritsemo.

Byasabaga kureba hakiri kare ku mugoroba w’ejo kuko imibumbe ya Mercury na Jupiter yahise irenga ntiyongera kuboneka.

Abo mu gice cy’amajyaruguru y’igihugu cya Ecosse/Scotland bari mu bagize amahirwe yo kureba neza cyane ‘aka karasisi’ kubera ikirere cyaho gicyeye.

Prof Catherine Heymans, inzobere mu bumenyi bw’ikirere, yabonye ibi birori ari kuri Portobello beach ku nyanja i Edinburgh muri Ecosse.

Yabwiye BBC ati: “Kubona umubumbe mu kirere gicyeye cy’ijoro hamwe n’akarasisi k’iyindi byari ibintu bishimishije cyane!”

Jake Foster, indi nzobere yo mu kigo Royal Observatory Greenwich, ivuga ko uku kubona kw’imibumbe iri ku murongo umwe byari ibintu byihariye ku isi.

Ati: “Imibumbe ubu ntabwo iri ku murongo, inyanyagiye mu gice cy’izindi nyenyeri n’imibumbe bigaragiye izuba, ariko by’umwihariko kuri twe gusa rimwe na rimwe iregerana mu kirere tukabasha kuyibona gutya.”

Anglesey, mu majyaruguru ya Wales/Pays de Galles, ni kamwe mu duce tugira ijoro ryijima cyane kurusha utundi i Burayi.

Avugira i Anglesey, Dani Robertson, ushinzwe kugenzura ikirere mu majyaruguru y’icyo gihugu, avuga ko iri joro ryari ryiza kuko nabo hari icyo babonye nubwo ryarimo ibicu byinshi.

Madamazela Robertson ati: “Ndi mu busitani bw’inyuma ndabasha kubona igisate cyiza cyane cy’Ukwezi, ibumoso hejuru yako ndahabona Mars, ifite uduce dutukura, hanyuma hepfo gato ahagana ku mpera hari urumuri rushashagirana rwose, iyo ni Venus.

“Iyo haba hacyeye kurushaho, nari kuyibona yose, iyo ntarimo kureba ni Uranus, byakenera gukoresha telescope.”

Robertson, umukunzi w’iby’ikirere, avuga ko 98% by’abantu mu Bwongereza baba munsi y’ikirere gihumanye.

Asaba abantu kugerageza kugabanya ibikorwa bihumanya ikirere kuko kucyanduza bibuza abantu byinshi kandi bikabashyira mu kaga.

Dan Pye ku kigo Kielder Observatory areba Mars, Ukwezi na Venus biri ku murongo

 

Mu gice cy’isi cy’iburengerazuba babonye Jupiter, Venus, Ukwezi na Mars mu buryo bworoshye, gusa ntibyari byoroshye kubona Uranus na Mercury.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *