Uganda: Akomeje gushyirwa mu majwi nk’umusimbura wa Se ku mwanya wa Perezida, inararibonye zivuga iki kuri General Muhoozi

Kuba umwana yasimbura se ku ntebe y’ubuyobozi bw’igihugu si ibintu bishya muri Afurika, ahubwo bisa n’aho byamaze kuba akamenyero. Ngira ngo mwese muribuka mu 2005 ibyabaye muri Togo ubwo Faure Gnassingbé yasimburaga se, Gnassingbé Eyadéma ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Guhererekanya ubutegetsi hagati y’umwana na se byabaye kandi no mu baturanyi ba hano hirya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo Joseph Kabila yasimburaga se Laurent Désiré Kabila ndetse no muri Gabon yo ifite n’umwihariko wo kuba Ali Bongo Ondimba wari warihebeye umuziki yarawukuwemo na se, amwinjiza muri politike kugeza amusimbuye.

Hari n’ahandi byagiye bifata imyaka ariko bikarangira abana b’abagabo bigeze kuyobora ibi bihugu bateye ikirenge mu cya ba se. Aha twavuga nka Uhuru Kenyatta muri Kenya, Nana Akufo-Addo muri Ghana na Ian Khama muri Botswana.

Tuvuye muri aya mateka, kugeza ubu icyo benshi bibaza ni uko ibi byagiye biba mu bihugu bitandukanye muri Afurika bishobora no kuba muri Uganda, tukabona Gen Muhoozi Kainerugaba akorera mu ngata se, Yoweli Kaguta Museveni ufite imyaka 78.

Abavuga ko uyu muhungu w’imfura ya Perezida Museveni ashobora gusimbura se babishingira ku bintu byinshi.

Yashinze igisa n’ishyaka atangira kwiyamamaza

Hashize igihe Gen Muhoozi Kainerugaba atangije igisa n’ihuriro yise ‘MK Movement’. Mu by’ukuri iyo witegereje imikorere y’iri huriro ryiganjemo urubyiruko ndetse n’imiterere y’ubuyobozi bwaryo, ntibiri kure y’iby’ishyaka rya politike ryemewe mu gihugu runaka.

Benshi bari bakigerageza kwiyumvisha ko MK Movement ari ihuriro risanzwe, barushijeho kujya mu rujijo ubwo Gen Muhoozi yatangiraga ibisa n’ibikorwa byo kwiyamamaza agenda akorera mu bice bitandukanye bya Uganda; ahaheruka akaba ari i Kabale.

Abakurikiranira hafi Politike ya Uganda bemeza ko Muhoozi yaciye uyu muvuno wo gushinga iri huriro kuko akiri umusirikare w’iki gihugu kandi ubarizwa wese muri uru rwego rw’umutekano atemerewe gushinga ishyaka cyangwa ngo agire iryo abarizwamo. Ibi bishobora gutuma wumva impamvu MK Movement yiswe ihuriro aho kuba ishyaka.

Uretse kuba ari umusirikare, benshi banemeza ko n’iyo aza kuba ari umusivile bitari kumworohera kuba yakwinjira muri politike ameneye mu ishyaka rya se rya NRM cyane ko harimo ibikomerezwa byo muri iri shyaka bitamwiyumvamo, ku isonga haza Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Rtd Maj Gen Kahinda Otafiire.

Ikindi gikomeye kigaragaza ko Muhoozi ashobora gusimbura se ni uko nawe amaze iminsi abyitangariza.

Mu Ukwakira 2022, Gen Muhoozi abinyujije kuri Twitter yatangaje ko yifuza kuba Perezida wa Uganda nk’uburyo bwamufasha kwitura nyina ibyiza yamugejejeho.

Yagize ati “Uburyo rukumbi bwo kwitura mama wanjye ukomeye ni ukuba Perezida wa Uganda kandi byanze bikunze nzabigeraho!”.

Iyi mvugo y’uko Muhoozi ashaka kuba Perezida wa Uganda yakomeje kuyigaragaza no muri uyu mwaka wa 2023 nubwo rimwe na rimwe yasubiraga inyuma ubu butumwa yanditse kuri Twitter akabusiba.

Uretse ibyo Gen Muhoozi yitangariza, hari n’abandi bayobozi bakomeye muri Uganda barimo na Lilian Abel uhagarariye Akarere ka Kitgum mu Nteko Ishinga Amategeko muri Uganda, basigaye bavuga bashize amanga ko babona uyu mugabo nka Perezida w’ahazaza wa Uganda.

Uyu mugore wari no mu itsinda ry’abaherekeje Muhoozi mu ruzinduko aheruka kugirira i Kigali, yavuze ko “atewe ishema no kuba Perezida w’ahazaza muri Uganda, Gen Muhoozi yaramugiriye icyizere.”

Abakurikiranira hafi politike ya Uganda bemeza ko Muhoozi ari mu myiteguro yo gusezera mu gisirikare cya Uganda ndetse nawe ubwe aherutse kubyitangariza kuko ariyo nzira yoroshye ishobora gutuma yiyegurira burundu ibya politike.

Muhoozi akomeje kwiyegereza abayobozi bakomeye

Nukurikirana ibi bikorwa bya Muhoozi bisa no kwiyamamaza agenda akorera hirya no hino muri Uganda, uzasanga ari bisa n’aho yateguye neza kuko buri gace asuye abereka ibyo ateganya kubakorera cyane cyane byiganjemo ibikorwaremezo.

Biheruka kugaragara ubwo yasuraga agace ka Katuna, akabemerera isoko yise ‘Museveni-Kagame Market’ ndetse asiga ashyize ibuye ry’ifatizo aho rigomba kubakwa.

Muri iyi minsi uzumva mu mvugo ze agaragaza ko ateganya kuvugurura Umujyi wa Kampala cyane cyane imihanda.

Iyo atari kuvuga ibi uzasanga agaragaza uburyo urubyiruko rwa Uganda rudahabwa umwanya mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu, akemeza ko najya ku butegetsi bizaba ariryo herezo ry’iki kibazo.

Ibi bikorwa n’amagambo bya Muhoozi ntaho bitandukaniye n’ibyo abanyapolitike bahataniye umwanya wo kuyobora igihugu bagaragaza ndetse umuntu avuze ko uyu mugabo na MK Movement ye bafite igisa imigabo n’imigambi bamaze gutegura, ntiyaba yibeshye.

Gen Muhoozi arabizi neza ko kugira ngo abashe kugera ku ntebe y’ubuyobozi muri Uganda agomba kuba avuga rumwe n’abanyapolitike bakomeye ku Mugabane wa Afurika n’abo hirya no hino ku Isi kandi bisa n’aho urugendo rwo kubiyegereza yarutangiye.

Ni yo mpamvu uyu munsi uzamwumva yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Bufaransa muri Uganda, ejo akaba ari kumwe n’uw’u Bwongereza cyangwa uwa Misiri, mu Cyumweru gitaha ukamubona yasuye Uhuru Kenyatta na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo. Nta musikare usanzwe ushamadukira kubaka uyu mubano.

Rumwe mu ngendo zisa n’iziri muri uyu murongo Gen Muhoozi aherutse gukora ni urwo yagiriye mu Rwanda tariki 24 Mata mu 2023, rukurikira izindi zitandukanye yagiye agirira mu gihugu mu bihe byabanje.

Gen Muhoozi yavuze ko urugendo rwe i Kigali rwari rugamije kwizihiza isabukuru y’amavuko ye, ubyitegereje wabona ko rwari rufite byinshi rubumbatiye birenze icyo.

Ahari iyo biza kuba iby’isabukuru gusa, Gen Muhoozi yari kugera i Kigali aherekejwe n’abagize umuryango we ariko aho kugira ngo bigende gutyo yari ari kumwe na Gen Maj Jim Muhwezi, inshuti y’akadasohoka ya se banabanye ku rugamba rwo kubohora Uganda.

Uyu mugabo mu Rwanda kandi yari kumwe na Norbert Mao uyobora Ishyaka riharanira Demokarasi muri Uganda akaba na Minisitiri w’Ubutabera bivugwa ko ari nawe uri mu rugamba mu bijyanye n’amategeko kugira ngo Muhoozi azabashe kugera ku butegetsi nta kibazo kibayeho.

Kuba uruzinduko rwa Muhoozi i Kigali rwari rurenze ibirori byo kwizihiza isabukuru, binashimangirwa n’ubutumwa bwashyizwe hanze n’Ibiro bya Perezida wa Repulika mu Rwanda bigaragaza ko “Perezida Kagame yakiriye Ge Muhoozi mu biganiro bigamije kurebera hamwe uko umubano uri hagati y’u Rwanda na Uganda warushaho gutera imbere.”

Nubwo u Rwanda rutagena uko ubuyobozi busimburana muri Uganda, Gen Muhoozi azi neza ko yakoroherwa kugera muri uyu mwanya mu gihe yaba ashyigikiwe n’abayobozi barwo ndetse n’ab’ibindi bihugu byo mu karere.

Muhoozi wo kuri Twitter?

Nubwo Gen Muhoozi akomeje gukora ibishoboka byose ngo yerekane ko ari umusirikare wanashobora politike, ntihabura abantu badahwema kugaragaza ko nta buhanga mu by’imiyoborere bamubonamo.

Akenshi usanga aba babishingira ku butumwa anyuza kuri Twitter butavugwaho rumwe, bugasiga bamwe bamushinja guhubuka no kurangwa n’imvugo idakwiriye umuyobozi uri mu mwanya we.

Aha ni naho yakuye akazina ka General wo kuri Twitter.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *