Duhugurane: Icyo washingiraho ureba ko uwo mukundana atazakubera Mutima w’Urugo

Hari imyitwarire abakobwa bamwe na bamwe bagira igahita ihishura ko bazaba Abagore babi kabone n’ubwo baba bafite Uburanga buhebuje. Ibi bihumira ku mirari iyo badahinduye Imico n’Imyifatire yabo, iyi ikaba yazatuma baba abagore bateye ubwoba ndetse batizihiye urugo.

Kuba uri Umukobwa mwiza w’uburanga ntibivuga ko uzavamo umugore mwiza kuko ibyo ni ibintu bibiri bitandukanye.

Urubuga Elcema rwandika ku bijyanye n’imibanire, rwagaragaje ubushakashatsi bwakozwe buhishura ko hari ibimenyetso bishobora kukwereka ko Umukobwa azava mo umugore mubi.

  • Abakobwa bakunda gutegeka

Iyo aba bakobwa bakunda kugaragarwa ho n’iyingeso baba bumva bifuza ko uko bumva cyangwa babona ibintu n’abandi bagomba kubyakira uko, iteka bagahora  bumvako ari bo bari mu kuri Kandi ko icyo bavuze cyose kigomba kwemerwa nta mpaka, ntiyifuza gucira abandi bugufi ibi bigatuma urugo rwe ruhoramo intonganya.

  • Kudatega amatwi abandi

Uyu mukobwa iteka yifuza ko ibye aribyo byakumvwa ntahe agahenge abandi ngo bavuge uko babyumva, iteka akumvako abantu bahora bateze amatwi ibye kabone n’ubwo byaba bidashamaje, uyu mukobwa Kandi bizamugora kugira urugo rufite ubwumvikane kuko adatega amatwi n’umukunzi we.

  • Kwikunda

Iyo uhora wirebaho bizakugora kuba wazavamo umugore mwiza kuko umugore aba ari inkingi ya mwamba y’urugo rwe agomba kureberera abo mu muryango we bose, mu gihe wirebaho kandi ukikunda bizakugora ko uvamo umugore mwiza kuko Ingo nyinshi zisenywa no kuba uyu mugore yikunda adashaka gusangiza urukundo rwe umuryango we.

  • Kutanyurwa

Iki ni kimwe mu by’ibanze birimo gusenya Ingo cyane, kuko iyo urebye usanga Ingo nyinshi zikomezwa no kunyurwa, Umukobwa utanyurwa biragorana ko ajyera mu rwe bigakosoka kuko ahora yifuza kwakira byinshi kandi na bike umugabo we yabonye ntako atagize atigeze abishima, ntuzananirwa gushima duke ubonye ujye uhoza umugabo ku nkeke, wibwireko uzashima wabonye byinshi.

  • Umukobwa udashimira umusore bakundana

Uyu mukobwa biragoye ko azavamo umugore mwiza kuko iteka nta jambo ryiza abwira umukunzi we kuko iteka akunda gukoresha amagambo akomeretsa, ntashobora kubwira umukunzi we ijambo rimukomeza mu gihe yacitse intege ngo amureme mo ikizere nk’umugabo ushoboye, nawe bizagorana ko avamo umugore wizihiye urugo rwe.

  • Ugoye gushimisha

Abasore benshi ntibazi uko bashikisha abakobwa bakundana atari uko batabizi ahubwo ari uko aba bakobwa bagoye gushimishwa, aba bakobwa bagoye gushimisha iyo bashatse babera abagabo babo umutwaro .

Iyi ikaba ari imyitwarire yaguhishurira ko umukobwa umeze gutya atazavamo umugore mwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *