Uganda: 2 birukanywe mu Ngabo bazizwa gutinya Urugamba muri Somalia

Urukiko rwa Gisirikare mu gihugu cya Uganda rwafashe icyemezo cyo kwirukana mu Gisirikare abasirikare babiri (2), bazizwa kuba Abanyabwoba mu rugamba rwo guhangana n’Intangorwa za Isilamu ubwo zagaba Igitero ku Kigo k’Ingabo z’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe muri Somalia mu Kwezi kwa Gatanu (Gicurasi) uyu Mwaka.

Aba ni Majoro Zadock Abor na Major John Oluka, bahowe ko bakuyemo akabo karenge ubwo bari bagabweho Igitero na Al-Shabab muri Bulo Marer, mu Majyepfo y’Umurwa Mukuru wa Somalia, Mogadishu.

Icyo gihe Abasirikare ba Uganda batari munsi ya 50 barishwe, nk’uko abayobozi babitangaje.

Uganda iri mu bihugu byohereje Ingabo muri Somalia gufasha Leta y’iki gihugu kurwanya Al-Shahab, Umutwe w’Iterabwoba ukorana na Al-Qaeda.

Iki gitero kuri Bulo Marer ni kimwe mu byahitanye abantu benshi muri izi Ngabo za Afrika zizwi nka Atmis, kuva zitangiye kugaba Ibitero bishya kuri Al-Shabab mu Mwaka ushize.

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yanenze uburyo abasirikare be bitwaye muri iki gitero.

Urukiko rwa gisirikare ya Uganda i Mogadishu, rwabwiwe ko izi Ngabo zari zahawe amakuru ko hari Igitero giteganywa ariko ntacyo bakoze ngo bakiburizemo.

Igihe Abarwanyi ba Al-Shabab bagabaga Igitero kuri iki Kigo, bananiwe gukusanya Ingabo ngo zirwane Urugamba, ahubwo bahungira mu kindi Kigo.

Ibi nibyo byashingiweho zi Ngabo zombi zirukanwa mu gisirikare.

Muri uru Rubanza kandi, abandi Basirikare bane bahamwe n’icyaha cyo kunanirwa kurinda ibikoresho bya gisirikare.

Izi Ngabo za Afrika zigera ku 19.000 zoherejwe muri Somalia mu 2007 zafashije guhashya Al-Shabab mu Mijyi minini y’iki gihugu.

Biteganyijwe ko zizashyikiriza Leta ya Somalia inshingano zo gucunga Umutekano w’Igihugu ubwo zizaba zitashye mu Mwaka utaha w’i 2024.

Gusa, kugeza bu Ibitero kuri Al-Shabab nta musaruro bitanga kuko uyu Mutwe ukigenzura ibice byinshi mu gihugu rwagati.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *