Rwanda: Abadepite 3 barimo Frank Habineza barusimbutse nyuma yo kugongwa na Howo

Abadepite batatu barimo Umuyobozi w’Ishyaka rirengera Ibidukikije, Dr. Frank Habineza, Hon. Germaine Mukabalisa na Hon. Manirarora Annoncée baraye barusimbutse nyuma y’uko Imodoka barimo igonzwe n’Ikamyo yo mu Bwoko bwa Howo yari yikoreye Amabuye.

Ni Impanuka yabaye ku Mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri i Gahanga mu Karere ka Kicukiro ubwo aba badepite bari berekeje muri siporo mu Karere ka Bugesera.

Depite Dr Habineza yatangarije Ikinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko Imana yakinze ukuboko ntihagira uwitiba Imana gusa imodoka yangiritse cyane.

Avuga ko iyi mpanuka ikimara kuba bahise bajyanwa igitaraganya ku Bitaro byitiriwe Umwami Faysal kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Ati:“Bakoze ibizamini byose, njyewe ndikubababara cyane mu gituza ariko hari mugenzi wanjye wababaye cyane. Turacyariho yari kuba ari inkuru mbi.”

Dr. Frank Habineza, Hon. Germaine Mukabalisa na Hon Manirarora Annoncée nyuma yo kwitabwaho n’abaganga batashye mu ngo zabo.

Depite Dr. Frank Habineza akuriye Ishyaka Democratic Green Party mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *