Ubwikorezi: Umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo watashywe

Bamwe mu baturage baravuga ko bishimiye cyane ikorwa ry’umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo kuko ngo ari igikorwaremezo cy’ingenzi kigiye kubafasha kwagura ibikorwa ndetse no gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Uhagaze neza mu Muhanda Kayonza urujya n’uruza rw’ibinyabiziga ni rwose kandi bigenda ntankomyi, byose biraturuka ku ivugururwa ry’umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo wubatse hibandwa cyane ku kwagura ibikorwa  by’ubwikorezi n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda, Tanzaniya na Uganda.

Abawukoresha nabo bakavuga ko uyu muhanda bawufata nk’impano idasanzwe y’iterambere kuko ugiye kubafasha mu bikorwa bitandukanye bisaba imigenderanire.

Wuzuye utwaye akayabo ka million zisaga 160 z’amadorali ufite ibirometero 208.

Umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo wafunguwe ku mugaragaro - Kigali Today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *