Kigali: Abagenda muri Bus zikoresha Amashanyarazi banyuzwe nazo


image_pdfimage_print

Nyuma y’uko icyiciro cya mbere cya bisi z’amashanyarazi kigeze mu gihugu, kuri ubu zatangiye gukoreshwa mu gutwara abagenzi hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

Abagenzi barishimira ubwiza bwazo ndetse abasesengura imihindagurikire y’ibihe bafata iyi ntambwe nk’igisubizo kirambye ku ihumanya ry’ikirere rituruka mu rwego rw’ubwikorezi.

Izi bisi ni iz’ ikigo BasiGo cyo muri Kenya, cyimenyerewe mu gutwara abagenzi hifashishijwe bisi zikoresha amashanyarazi.

Izi modoka zicomekwa amasaha 3, iyo zuzuye neza zigenda ibilometero bigera kuri 300, abagenzi bishimira ubwiza bwazo.

Kugeza ubu bisi zazanywe mu cyiciro cya mbere cy’iyi gahunda zikorera ku mirongo yo mu Mujyi-Remera no Mujyi-Kanombe.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *