Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/bookmark-template.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/bookmark-template.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/class-wp-scripts.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/class-wp-scripts.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/class-wp-taxonomy.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/class-wp-taxonomy.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/rest-api/endpoints/class-wp-rest-post-types-controller.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/rest-api/endpoints/class-wp-rest-post-types-controller.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/widgets/class-wp-widget-text.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/widgets/class-wp-widget-text.php on line 1
Ubuyobozi bwa 'World Star Entertainment' bwasinyishije Impano nshya muri Muzika – THEUPDATE

Ubuyobozi bwa ‘World Star Entertainment’ bwasinyishije Impano nshya muri Muzika

Leandre Niyomugabo, Umunyamakuru wabigize umwuga akaba yarinjiye mu kureberera inyungu z’abahanzi yinjije mu muziki umuhanzikazi mushya.

Mukumbure Yvette winjiranye mu muziki amazina ya IVY, yasinye muri World Star Entertainment [ WSE] nyuma y’umuhanzi witwa Kendo na Julesce utunganya indirimbo [Producer].

Ku ikubitiro, uyu muhanzikazi IVY yasohoye indirimbo “Wowe” yamwinjije muri uyu mwuga yakozwe n’uwitwa Julesce inonosorwa na Bob Pro mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yatunganyijwe na Child Pro.

Uyu muhanzikazi uvuka mu Karere Ka Gasabo yatangaje ko yiyumvisemo impano yo kuririmba akiri muto, gusa ngo ntiyiyumvishaga inzira bizanyuramo ngo abyereke Isi.

Ati “Ubwo nahuraga n’ubuyobozi bwa World Star Entertainment nahise numva ko byose bishoboka, mfite ingamba nyinshi n’imbaraga, nizeye ko abanyarwanda bazanshyigikira.”

Leandre Tresor Niyomugabo watangiye kureberera inyungu zuyu muhanzikazi yatangaje ko uyu mukobwa bamubonyemo ubushobozi biyemeza kumurika impano ye.

Yagize ati “Byagendeye ku kuba akunda umuziki kuko gushaka ari ugushobora dusanga nta mpamvu zo kumurenza ayo mahirwe.”

Nk’umujyanama w’abahanzi by’umwihariko ukora itangazamakuru avuga ko yifuza gushyira itafari mu kwagura umuziki no kuwugeza ku ruhando mpuzamahanga.

Ati “Bigeze aheza nanjye ndigutanga umuganda wanjye kugira ngo Muzika yacu igere ku rwego rwisumbuyeho.”

Avuga ko barajwe ishinga no gukora ubushabitsi mu muziki, by’umwihariko bitegura kumurika ibikorwa birimo inzu itunganya umuziki mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Ikindi ni uko nk’uko abahanzikazi bizwi ko bikoraho, Imisatsi ni kimwe mu bizibandwaho kugirango arimbe.

Nk’urugero, nk’iyi IVY afite ku mutwe, kuyishyiraho bihera ku mafaranga ari hagati ya 15.000 na 20,000.

IVY Umuhanzikazi mushya wasinye muri WSE

Leandre Niyomugabo, Umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa WSE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *