Amafoto yamamaza Album ya ‘Demi Lovato’ yamaganiwe kure mu Bwongereza

Igihugu cy’u Bwongereza cyahagaritse amafoto yamamaza Album y’Umuhanzikazi Demi Lovato utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iri hagarikwa byatangajwe ko ryashingiye ku kuba yabangamiye imyemerere y’Abakiristu bo muri icyo gihugu.

Ikigo gishinzwe kwamamaza mu Bwongereza ‘The Advertising Standards Authority (ASA)’, cyahagaritse iyi album yasohotse muri Kanama mu 2022, nyuma y’uko gishyikirijwe ibirego bitandukanye bivuga ko iri kubangamira abemera Yezu Kristu nk’Umwami n’Umukiza.

Cyagize giti “Kubera ko iyi ndirimbo ifite izina n’ishusho ryabangamiye benshi, twasanze byarateje ikibazo gikomeye ndetse cyabangamiye benshi.”

Iyi Album ya Demi Lovato yahagaritswe, yayise ‘Holy FVck’. Ifite ishusho ya Demi Lovato aryamye ku mwenda ukozwe nk’umusaraba, aziritswe imikandara ndetse yambaye umwenda umugaragaza ibibero.

Bivugwa ko uburyo uyu muhanzikazi aryamyemo ku gitambaro gikozwe nk’umusaraba, byagereranyijwe nkuko Yesu Kristu yabambwe ku musaraba, ku bamwemera.

Mu itegeko rigenga ibikorwa byamamazwa mu Bwongereza, rivuga ko ibyamamazwa bikwiye kuba byateguwe kandi byizweho bidafite imiterere ituma bibangamira ikiremwamuntu.

Iyi Album y’uyu muhanzikazi ufite imyaka 30, iriho indirimbo nyinshi zirimo ‘Freak’ na ‘Help Me’ .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *