Ubusambanyi vs kuboneza Urubyaro: Nihe hajya Udukingirizo Miliyoni 4 dushira n’Umwaka utararangira

Ubushakashatsi bwakozwe n’inzego zinyuranye bwagaragaje ko Ubusambanyi bukomeje gufata intera mu Rubyiruko. Ibi bikaba bishingira ko Udukingirizo Miliyoni 4 dutangwa buri Mwaka dushira utararangira, n’ubwo hari umubare muto cyane w’abadukoresha mu rwego rwo kuboneza Urubyaro.

Ubusahakashatsi bwagaragaje ko urubyiruko ruza ku isonga mu gusambana, bushingiye ku kuba arirwo rugerwaho n’ingaruka by’umwihariko, kuko abenshi babitangira bakiri bato.

Bwerekanye kandi ko umubare munini w’abakora ubu Busambanyi bagaragara munsi y’Imyaka 24 gusa y’Amavuko. Muri aba, abarenga 2991 bakaba bafata Imiti igabanya ubukana bwa SIDA.

Benshi mu bagaragara muri ubu Busambanyi, bivugwa ko babukora babyihitiyemo, aho kuba gushukwa.

Hari kandi Umubare utari muke uvuga ko kwishora muri ubu Busambanyi, babikoreshwa n’ikigare cyangwa se Ubujiji no kutamenya, ubukene, gukunda iraha n’ubumenyi buke bujyanye n’Ubuzima bw’Imyororokere.

Uretse ibi, hari abavuga ko Ibiyobyabwenge n’Inzoga nabyo bigira uruhare mu gutuma Urubyiruko ruhangara kwishora mu Mibonanompizabitsina by’umwihariko idakingiye.

Umuyobozi ushinzwe urubyiruko muri AIDS Hearth Care Foundation, Bikorimana, avuga ko hari Umushinga uri gukorera mu Turere 11, urimo gutanga Udukingirizo ku Mavuriro 29 yo muri utwo Turere, mu rwego rwo gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA mu Rubyiruko.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo cy’ugarije by’umwihariko Urubyiruko, Minisiteri y’Urubyiruko ifatanyije n’iy’Ubuzima, zigaragara mu bikorwa byo gufasha ababyiruka kubugendera kure no kubaka Igihugu gifite ahazaza hazira ubwandu.

Kuri iyi ngingo, harimo n’ibihano bikarishye bizajya bihanishwa abishora nkana mu Busambanyi, mu gihe bigaragara ko babikora nk’abanga Amagara yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *