Kigali: Zahinduye Imirishyo ku bazwi nk’Abazunguzayi n’abakiriya babo

Umujyi wa Kigali wafatiye Ingamba zikarishye abazwi nk’Abazunguzayi n’abakiriya babo, mu rwego rwo guca burundu icyo ubuyobozi bwita Ubucuruzi bwo mu kavuyo kandi bwambika Isura mbi Umujyi.

Nyuma y’uko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bugerageje ibishoboka mu gukumira Ubucuruzi bw’akajagari bwubaka Amasoko bikarangira bidatanze Umuti urambye wo guca abacururiza mu Mihanda y’uyu Mujyi, hafashwe Ingamba nshya zirimo guhana abazajya bafatwa babagurira.

Ni mu gihe nyamara aba bazwi nk’Abafunguzayi bafatwa buri munsi ndetse bakanamburwa ibyo bacuruzaga hagamijwe kubacubya, gusa ntibakice intege.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Bwana Rubingisa Pudence, yavuze ko hafashwe ingamba z’uko hagiye kujya hahanwa ababagurira kuko bagerageje kububakira Udusoko bakoreramo mu buryo buzwi, ariko bikaba bitaratanze umusaruro.

N’ubwo bimeze bitya ariko, Abazunguzayi bo batangaza ko ibyo Umujyi wa Kigali wita ko binyuranyije n’Amategeko nabo babizi, ariko babirengaho bitewe no gushaka amaramuko.

Umwe mu Bazunguzayi ati:“Iyo nje kuzunguza nkoresha Igihumbi, nataha nkataha cyungutse ikindi. Iyo ngeze mu Rugo ntahana ihaho ryo gutunga abana. Ubu nava hano mu Muhanda nkajya hehe?, aho kuhava naharasirwa byose ni Ugupfa no gupfa”.

Undi ati:“Natangiye gucururiza mu Muhanda mfite Imyaka 9, ubu mfite 40. Iyi Myaka yose ubu Bucuruzi nibwo buntunze. Uretse kuntunga, ni nabwo bumfasha kwishyurira abana bange Ishuri, inzu no kurya. Urumva nabireka nkabaho nte”.

Mu bihe butandukanye, kugurira Abazunguzayi byakunze kuvugutirwa Umuti, ariko ntabwo wigeze ukora.

Umwe mu Muti wari wafashwe, harimo gucibwa amande y’Amafaranga Ibihumbi 10 by’u Rwanda (10,000 Frw), ku muntu wasanzwe agurira Umuzunguzayi. Gusa, ibi ntacyo byatanze.

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, Abazunguzay bavuga ko bakongererwa Igishoro cyabafasha kwiteza imbere, kuko Amasoko bavuga ko boherezwamo, ataba ajyanye n’Igishoboro bahabwa cyangwa bafite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *