Ubusabe bwa Perezida wa FERWAFA bwo kugabanya Abanyamuryango amafaranga ya FIFA bwatewe utwatsi n’abarimo Komite nyobozi

Komite nyobozi ya Ferwafa na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda bateye utwatsi ubusabe bwa Perezida wa FERWAFA bwana Mugabo Olivier Nizeyimana, wifuzaga ko amafaranga FIFA yoherereje iri Shyirahamwe binyuze mu kwerekena imikino y’ikipe y’Igihugu yagabanywa abanyamuryango.

Ubu busabe bwanzwe havugwa ko aya agomba kuganira ayo Minisiteri ya Siporo yatangaga mu gutegura ikipe y’Igihugu.

Bamwe mu baganiriye na THEUPDATE kuri aya mafaranga, bagize bati:”Nizeyimana Mugabo Olivier yemereye abanyamurango ko hari amafaranga agera kuri miliyoni 360 yaje avuye muri FIFA kubera imikino y’Amavubi iyi mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi yerekanye, ibizwi nka ( Fifa Tv Rights)”.

“Ngo bakaba bari bemerewe ko bazayagabana ndetse bikanozwa mu mwiherero uzaba tariki ya 22-23 Mata, ugamije gukemura ibibazo muri FERWAFA”.

Gusa, yari yababwiye ko Miliyoni 160 zo zizajya mu iterambere ry’umupira w’abana (Development) bo bakagabana 200.

Nizeyimana Mugabo Olivier, akaba yakoresheje inama komite nyobozi ya FERWAFA ngo ibyemeze, ariko babitera utwatsi bavuga ko bo bumva yose yajya mu iterambere ry’umupira w’abana.

Uku kutumvikana icyo aya mafaranga agomba gukora, bahisemo kwiyambaza Minisiteri ya Siporo ngo ibagire inama.

Amakuru THEUPDATE yamenye, ni uko Minisiteri ya Siporo yabujije FERWAFA kuba yatanga aya mafaranga, kuko yinjiye kubera ikipe y’igihugu. Bityo akazakoreshwa mu kunganira ikipe y’Igihugu, mu gihe andi azashyirwa mu iterambere ry’umupira w’abana.

Ni mu gihe kuri ubu Perezida wa FERWAFA atarava ku izima, we agikomeje kuvuga ko aya mafaranga yagahawe aba banyanuryango ngo kuko birya bakimara ngo amakipe abeho neza kandi n’abakinnyi benshi bakina mu ikipe y’igihugu babaturukamo, bityo kubw’ibyo bakagize icyo bahabwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *