Abakunzi ba Muzika bishimiye Indirimbo ‘Kashe’ mu gihe uwayiririmbye yamushenguye

Mugisha Fred Robinson uzwi nka Producer Element, yatangaje ko yahimbye indirimbo Kashe ashaka gushimisha umukunzi we bari bamaranye igihe kitari gito, Miss Heritage Kelia Ruzindana. Gusa, uyu Ruzindana yamusibije ko Kashe yamuteye yasibanganye.

Ni kenshi mu itangazamakuru hagiye humvikana inkuru y’urukundo rwa Miss w’umuco n’Umurage “Kelia Ruzindana” na “Producer Element” ariko bakabihakana kuko byari byarashyizwe mu ibanga rukomeye, nyamara rugakomeza kubatamaza.

Aba bombi inkuru y’abo y’urukundo ikaba itangirira aho biganaga muri St André, nyuma barangije amasomo bakaba barakomeje kugeza Kelia Ruzindana yinjiye muri Miss Rwanda2022, Producer Element nawe ntahweme kumwerekako amushyigikiye.

Amakuru THEUPDATE ifite avuga ko Producer Element ajya gukora indirimbo ‘Kashe’ yari yayihimbye ashaka kuyitura  umukunzi we nubwo bitaje kuba byamuhira.

Mu gihe iyi ndirimbo yari ikiri mu nzu itunganya Muzika (Studio), Element yagiranye ikibazo n’uyu mukunzi we, bagerageza kwiyunga biranga. Nyuma, Kelia Ruzindana abwira Producer Element ko aho bigeze buri umwe yaca inzira ye!

Element wakundaga uyu mukobwa bivugwa ko byamubereye ihurizo, dore ko bashwanye iyi ndirimbo ikiri mu nzu itunganya umuziki, ibi bikaba byarateye uyu mugabo gushaka guhagarika iyi ndirimbo ngo ntijye hanze ariko bagenzi be mu muziki bakamubwira ko agomba kuyisohora kuko izakundwa cyane kandi ikabazamura izina rye.

Kuri 24 Nyakanga 2022, nibwo Element yarekuye iyi ndirimbo ijya hanze ndetse yakiranwa urugwiro.

Iyi yanatumbagiza izina rya “Element” wari Producer ashyirwa ku rutonde rw’abahanzi.

Ukimara kumva amagambo ari muri iyi ndirimbo, uhita wumva ko ubutumwa buyirimo hari uwo bwagenerwaga, ikindi ni uko nyuma yayo ntayindi yigeze ashyira hanze.

Uko benshi bishimiraga iyi ndirimbo baryohewe nayo dore ko imaze no gukurikirwa n’abarenga Miliyoni 5 kuri YouTube, niko Element we yashengukaga umutima kuko uwo yayihimbye bamaze gutandukana.

Nyuma y’uko iyi ndirimbo igeze hanze, Kelia yaje gufata umwanya wo kuganira n’abamukurikira abasobanurira ko afite undi Mukunzi ariko utari “Element”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *