Uburusiya: Yakatiwe Imyaka 25 y’Igifungo nyuma yo gushinjwa kurwanya Leta

Vladimir Kara-Murza utavugarumwe na Leta ye, yahanishijwe igifungo cy’imyaka 25 mu Buroko, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifite aho bihuriye no kunenga imyitwarire ya Guverinoma y’Uburusiya mu ntambara burwana mu gihugu cya Ukraine.

Kara-Murza yahamwe n’ibyaha bitandukanye aribyo: Ubugambanyi, gukwirakwiza ibihuha ku ngabo z’Uburusiya no gukorana n’imiryango itemewe mu gihugu.

Kara-Murza ni Umurusiya w’Umwongereza yigeze kubaho umunyamakuru aho ubu yari Umunyepolitiki unenga Leta y’Uburusiya.

Kara-Murza yahakanye ibyaha byose aregwa.

Uyu mugabo w’imyaka 41, yari amaze igihe kinini atavugarumwe na Leta ndetse anenga imiyoborere ya Perezida Vladimir Putin, kumyitwarire ye mu ntambara muri Ukraine, aho yavugaga ko byagushije hasi igihugu cyose.

Mu cyumweru gishize, Kara-Murza yatangaje ko ahagaze kubyo avuga byose, yagize ati: “buri jambo navuze si uko ntaryicuza gusa ahubwo rintera ishema.”

Yakomeje agira ati:”Ndabizi ko igihe kizagera aho umwijima urigata igihugu cyacu ukavaho, sociyete yacu izafungura amaso ndetse ihinde umushyitsi ubwo izamenya ibyaha byakorwaga mw’izina ryayo.”

Kara-Murza azamara imyaka imyaka 25 agororwa anatange amande ahwanye n’Amayero ibihumbi 4.

Ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo BBC y’Abongereza na France 24 y’Abafaransa, byatangaje imyanzuro y’urubanza nk’intwaro yo gucecekesha abatavugarumwe na Leta y’Uburusiya.

BBC yatangaje ko ubwo imyanzuro y’urubanza yasomwaga itari yemerewe kugera mu cyumba cy’iburanisha.

Ibitangazamakuru byo mu Burusiya dukesha iyi nkuru, byatangaje ko itangazamakuru rya Leta, umubyeyi wa Kara-Murza n’umwavoka aribo bari mu cyumba cy’iburanisha.

Gusa, abandi banyamakuru n’abandi bose bakurikiranye uru rubanza bari mu byumba bibiri bitandukanye bifashishije Televiziyo nini bahawe.

Umwunganizi wa Kara-Murza, Maria Eismon hanze y’icyumba cy’iburanisha, yavuze ko iki gihano umukiriya we yahawe ari “iterabwoba” ariko ko aribyo kwishimira ku mukiriya we.

Yavuze ko ubwo umukiriya we ubwo yumvaga ibyi imyaka 25 yagize ati: “kwihesha gaciro kwange kurazutse, menye ko ibyo nakoraga byose ari ukuri.”

Uhagarariye abatavuga rumwe na Leta y’Uburusiya, Alexei Navalny, yavuze kuri iki gifungo aho yacyise “ukwihorera” kwa Guverinoma y’Uburusiya, ku mpamvu z’uko atigeze apfa ubwo yategwaga uburozi kabiri n’abayobozi b’Uburusiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *