Ubufaransa: Yahitanywe n’Igitero cy’Ubwiyahuzi cyakoreshejwe Icyuma n’Inyundo hafi y’Umunara wa Eiffel

Umuntu umwe yahasize Ubuzima mu gihe abandi babiri barakomerekeye mu Gitero cyakoreshejwe Icyuma n’Inyundo ku Muhanda uri rwagati mu Murwa mukuru Paris w’Ubufaransa.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gérald Darmanin yavuze ko uwakoze icyo gitero yagambiriye ba mukerarugendo mu nkengero z’agace ka Quai de Grenelle, kegereye umunara wa Eiffel.

Yongeyeho ko Umufaransa w’imyaka 26, wari usanzwe azwi n’inzego z’umutekano, yatawe muri yombi.

Uwo ucyekwa yegereye umugore n’umugabo b’abakerarugendo, nuko yica ateye icyuma Umudage, nkuko Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yabivuze.

Uwo mugabo ucyekwaho kugaba icyo gitero yahise akurikiranwa na polisi, nuko yibasira abandi bantu babiri akoresheje inyundo, nyuma atabwa muri yombi amaze guhagarikwa hifashishijwe igikoresho cy’amashanyarazi kizwi nka Taser, gituma umuntu acika intege.

Abakomeretse bitaweho n’abakora ubutabazi bwihuse.

Minisitiri Darmanin yavuze ko uwo ucyekwaho kugaba icyo gitero yateye hejuru avuga ngo “Allahu Akbar”, amagambo yo mu rurimi rw’Icyarabu avuze ngo “Imana ni yo Nkuru”, nyuma yaho abwira polisi ko ababaye kuko “Abayisilamu benshi cyane barimo gupfa muri Afghanistan no muri Palestine”.

Darmanin yavuze ko mu mwaka wa 2016, uwo ucyekwa yari yakatiwe igifungo cy’imyaka ine kubera gutegura ikindi gitero, ndetse ko yari ari ku rutonde rw’abo inzego z’umutekano z’Ubufaransa zihozaho ijisho.

Darmanin yongeyeho ko uwo mugabo yari anazwiho ko yagize ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Ku wa gatandatu nijoro, polisi yatangije igikorwa (opération) hafi ya stasiyo Bir-Hakeim itegerwamo gariyamoshi zigendera munsi y’ubutaka, ndetse abategetsi bashishikarije abaturage kwirinda kwegera ako gace.

Ibiro by’umushinjacyaha urwanya iterabwoba byavuze ko ari byo birimo kuyobora iperereza.

Mu butumwa yatangaje ku rubuga X, rwahoze rwitwa Twitter, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yihanganishije inshuti n’abo mu muryango w’uwo Mudage wiciwe mu “gitero cy’iterabwoba”.

Yavuze ko yifatanyije n’abakomeretse ubu barimo kwitabwaho, anashimira abashinzwe gukora ubutabazi bwihuse ku kuntu babyitwayemo.

Yagize ati: “Ubushinjacyaha bw’igihugu burwanya iterabwoba ubu bubishinzwe ni bwo buzatanga umucyo wose kuri iki kibazo kugira ngo ubutabera butangwe mu izina ry’Abafaransa.” (BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *