Ibitero simusiga bya Israel mu majyepfo ya Gaza byarikoroje

Israel yagabye ibitero by’indege bikaze mu Mujyi wa Khan Younis mu Majyepfo ya Gaza, abahatuye bavuga ko ari byo bya mbere bikomeye cyane bibayeho muri iyi ntambara.

Igisirikare cya Israel cyasabye abantu bo mu duce two mu burasirazuba bw’uwo mujyi guhunga berekeza mu majyepfo kure.

Israel yemeza ko bamwe mu bakuru ba Hamas bari muri uwo mujyi, aho abasivile benshi bikinze nyuma yo guhunga bavuye mu majyaruguru.

Minisiteri y’ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas ivuga ko abantu nibura 193 biciwe muri ibi bitero bishya bya Israel.

Ku wa gatanu, ingabo za Israel (IDF) zasubukuye igitero kuri Hamas muri Gaza, zagabye mu gusubiza ku bitero bya Hamas muri Israel byo ku itariki ya 7 Ukwakira (10) byiciwemo abantu bagera ku 1,200.

Minisiteri y’ubuzima muri Gaza igenzurwa na Hamas ivuga ko umubare w’abantu bamaze kwicirwa muri Gaza ubu umaze kurenga abantu 15,200.

Israel yasubukuye kurasa ibisasu muri Gaza, nyuma yuko agahenge k’igihe gito karangiye ku wa gatanu. IDF yavuze ko yakubise “ku hantu h’iterabwoba” harenga 400 ha Hamas ku munsi wa mbere wo gusubukura igitero cyayo.

Ibisasu bya rokete na byo bikomeje kuraswa mu buryo buhoraho kuri Israel bivuye muri Gaza kuva imirwano yakubura, harimo n’ibyerekejwe ku mujyi wa Tel Aviv no mu gace ko mu nkengero yo rwagati muri Israel, ku mugoroba wo ku wa gatandatu.

  • ‘Intambara ikomeye iradutegereje’

Nyuma y’iki gitero, urwego rwa Israel rushinzwe imbangukiragutabara (ambulances) rwavuze ko rurimo kwita ku mugabo w’imyaka 22 ufite “ibikomere byoroheje byatewe n’ibimanyu by’ibisasu” – ibikomere byo ku mutwe, mu mujyi wa Holon, uri mu majyepfo ya Tel Aviv.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatandatu nimugoroba, Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yasezeranyije gukomeza igikorwa cya gisirikare cya Israel kugeza “tugeze ku ntego zose” mu kurandura Hamas, n’irekurwa ry’abashimuswe.

Yemeye ko “intambara ikomeye iradutegereje”.

Umujyi wa Khan Younis n’umujyi wa Rafah, ku mupaka na Misiri, ni hamwe mu hantu harashweho mu buryo bukomeye n’ibitero by’indege. Igice kigiye gukurikiraho cy’iki gitero bishoboka ko kizibanda ku majyepfo ya Gaza.

Abanya-Palestine babarirwa mu bihumbi amagana bahungiye muri ako gace, nyuma yuko igisirikare cya Israel kibasabye guhunga bakava mu majyaruguru ya Gaza, aho mu majyaruguru ni ho Israel yibanze mu bihe bya mbere by’iyi ntambara.

  • ‘Ijoro riteye ubwoba bwinshi’

Umuvugizi wa IDF mu rurimi rw’Icyarabu yatangaje amakarita ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uduce abasivile bakwiye kuvamo, asaba abantu bo mu duce two mu burasirazuba bwa Khan Younis guhungira mu majyepfo kure bakajya aho kwikinga i Rafah, ibigaragaza ko igitero cyo ku butaka gishobora kuba akanya ako ari ko kose.

Ibitaro, bifite ibikoresho n’ubushobozi bucye nyuma y’ibyumweru bishize haba imirwano, byarengewe ubushobozi kubera abapfuye n’abakomeretse. Ku bitaro Nasser by’i Khan Younis, abarwayi bamwe bavuriwe hasi.

Samira, umugore ufite abana bane, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: “[Ryabaye] Ijoro riteye ubwoba bwinshi.

“Ryabaye rimwe mu majoro mabi cyane twamaze i Khan Younis muri ibi byumweru bitandatu bishize kuva tugeze hano…

“Dufite ubwoba bwinshi ko bazinjira i Khan Younis.”

James Elder, umuvugizi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), ku wa gatandatu wari uri i Khan Younis, yabwiye BBC ko ibitaro byari byamaze “kuzura” abapfuye n’abakomeretse na mbere yuko ibitero byongera gutangira.

Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge wo muri Palestine wemeje ko ku wa gatandatu imodoka 100 z’amakamyo zitwaye imfashanyo zemerewe kwinjira muri Gaza zivuye mu Misiri. Ku wa gatanu, nta mfashanyo yagejejwe muri Gaza.

Ibiganiro byo kugera ku masezerano y’akandi gahenge k’igihe gito no kurekura abantu bashimuswe ku itariki ya 7 Ukwakira bakiri muri Gaza, ku wa gatandatu byarahagaze.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatandatu, Netanyahu yashimye irekurwa ry’Abanya-Israel – abagore n’abana – hamwe n’abanyamahanga bose hamwe 110, bo mu bari bashimuswe.

Netanyahu yagize ati: “Ikaze nanone nyuma yo kuva mu kuzimu.”

Abo bari bashimuswe, barekuwe ku ngurane y’Abanya-Palestine 240 b’imfungwa – bagizwe n’abagore n’ingimbi n’abangavu – Israel na yo yarekuye.

Benshi mu bashimuswe bagera hafi ku 140 bakiri muri Gaza ni abagabo n’abasirikare. (BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *