Ubufaransa: Uwari Umujandarume mu Rwanda yatangiye kuburanishwa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi

Philippe Hategekimana wahoze ari Umujandarume mu Rwanda, kuri uyu wa gatatu yatangiye kuburanishwa mu Rukiko rw’i Paris mu Bufaransa, ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Yamaze imyaka aba mu Bufaransa akoresha umwirondoro muhimbano, abona uburenganzira bwo kuba muri iki gihugu nk’impunzi ndetse mu 2005 ahabwa ubwenegihugu bw’Ubufaransa akoresheje izina Philippe Manier.

Ibiro ntaramakuru AFP dukesha iyi nkuru, byasubiyemo amagambo y’uyu mugabo w’imyaka 66, ubwo yari abajijwe n’umucamanza kwemeza umwirondoro we, aramusubiza ati:“Nitwa Philippe Manier”.

Yari yarigeze gukora akazi ko gucunga umutekano kuri Kaminuza yo mu Bufaransa, ndetse ahungira muri Cameroun mu 2017, ubwo yari yamenye ko yashyiriweho ikirego, nk’uko bitangazwa na AFP.

Yatawe muri yombi mu murwa mukuru Yaoundé wa Cameroun mu 2018 yoherezwa mu Bufaransa.

Inyandiko y’amapaji 170 ikubiyemo ikirego kimushinja yabonywe n’Ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa, irimo ko ashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi babarirwa mu magana ubwo yari Umujandarume ufite Ipeti rya ‘Adjudant-Chef’ mu Mujyi wa Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.

Yahakanye ibyo aregwa. Mu gihe byaba bimuhamye, yakatirwa gufungwa burundu.

Urubanza mu mizi

Ubwo hazaba hatangiye kumvwa abatangabuhamya, biteganyijwe gutangira mu Kwezi gutaha kwa Kamena (6).

Uru rubaye Urubanza rwa Gatanu rubereye mu Bufaransa rw’umuntu ucyekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Abatutsi barenga 1,000,000 n’abahutu batari bashyigikiye ubwicanyi bishwe mu gihe cy’iminsi 100 guhera mu kwezi kwa Mata (4) kugeza muri Nyakanga (9) mu 1994 .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *