Rwanda: Abadepite bahaye Umugisha kongera kuvugurura Itegeko Nshinga

Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje umushinga w’ivugurura ry’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda watangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame. 

Nyuma yo kwemerezwa ishingiro mu byumweru bishize,umushinga w’ivugururwa ry’itegeko nshinga wasuzumwe n’inama y’abaperezida mu mutwe w’abadepite.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Visi Perezida w’umutwe w’Abadepite Edda Mukabagwiza yagejeje ku bagize inteko rusange, raporo ikubiyemo isuzuma ryakozwe kuri uyu mushinga ugamije ko amatora y’abadepite ahuzwa n’aya Parezida wa Repubulika ateganyijwe muri 2024.

Uretse ingingo za 75 na 79  zijyanye na manda y’abadepite n’ibijyanye no guseswa kw’inteko, hari  izindi ngingo zavuguruwe mu bijyanye n’imyandikire harimo iya 66, yerekeye itangira ry’imirimo y’abagize inteko ishinga amategeko, aho  iminsi yategenywagamo igirwa iminsi 30 ivuye kuri 15.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko Nshinga n’andi mategeko,  Amb. Solina Nyirahabimana, avuga ko ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika bikorwa ku nyungu z’abaturage.

Itegeko Nshinga rya 2003 ryaherukaga kuvugurwa muri 2015 ku busabe bw’abaturage bashakaga ko havamo ingingo ya 101 kugira ngo bibahe amahirwe yo gukomeza kuyoborwa na Perezida Kagame.

Biteganyijwe ko uyu mushinga w’ivugururwa ry’itegeko nshinga  uzashyikirizwa Sena mbere y’uko hakurikizwa izindi nzira ziteganywa n’amategeko kugirango itegeko nshinga rivugururwe.

Guhuza amatora ya Perezida n’ay’abadepite bizatuma igihugu kizigama miliyari 7 z’ amafaranga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *