Ubufaransa: Nicolas Sarkozy yakatiwe Imyaka 3 y’Igifungo irimo 2 isubitse

Urukiko rw’ubujurire rw’i Paris rwagumishijeho igihano cyo gufungwa imyaka itatu, irimo ibiri y’insubikagihano, kuri Nicolas Sarkozy, wahoze ari umukuru w’igihugu.

Nicolas Sarkozy, w’imyaka 68, yabaye perezida w’Ubufaransa manda imwe y’imyaka itanu, kuva mu 2007 kugera mu 2012. Mu 2021, urukiko rw’ibanze rwamuhamije ibyaya bya ruswa. Yarajuriye none arongeye aratsindwa.

Urukiko rwavuze ko afungwa umwaka umwe ari mu rugo iwe, yambaye ku kaguru umuringa utanga amakuru yaho ajya hose. Rwamuhaye indi myaka ibiri y’isubikagihano.

Urukiko rwahaye ibi bihano bimwe n’abafatanyacyaha babiri: uwahoze ari avoka we witwa Thierry Herzog, na Gilbert Azibert wahoze ari umucamanza mu rukiko rusesa imanza rw’Ubufaransa.

Ntacyo Sarkozy yatangaje asohotse mu rukiko. Ariko avoka we, Maître Jacqueline Laffont, yabwiye itangazamakuru ko bagiye kujuririra urukiko rusesa imanza, ari rwo rwego rwa nyuma mu bucamanza bw’Ubufaransa.

Uretse uru rubanza, Nicolas Zarkozy afite izindi ebyiri zimutegereje. Aziregwamo gukoresha nabi amafranga yari agenewe ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora yo mu 2012. Icyo gihe yashakaga manda ya kabiri, aratsindwa.

Nicolas Sarkozy abaye umukuru w’igihugu wacyuye igihe wa mbere w’Ubufaransa ukatiwe gufungwa. Nyamara ariko mbere ye, mu 2011, Jacques Chirac, wabaye perezida imyaka 12, kuva mu 1995 kugera mu 2007, yakatiwe imyaka ibiri y’insubikagihano nawe kubera ibyaha bya ruswa

Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’Ubufaransa ubwo yari avuye mu Rukiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *