Rwanda: Uburyo buri gukoreshwa havugwa ko ari ukurinda Ibiza Abaturage ntiburi kuvugwaho rumwe

Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane (Transparency International, Rwanda), urasaba leta gushishoza mu bikorwa byo kurinda abaturage ibiza ariko itabashyize mu biza by’inzara.

Ni mu gihe hirya no hino mu bitangazamakuru binyuranye, hakomeje kumvikana abaturaga basaba Leta kwisubiraho ikareka kubavana mu mitungo yabo.

Iyo ugize amahirwe yo kuvugana n’umuyobozi, igisubizo aguha ni uko ibikorwa byo kwimura abaturage bigamije gutabara ubuzima bw’abatuye mu mujyi ariko mu bice bifatwa nk’amanegeka.

Radiyo Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru, yatangaje ko yagerageje gushakisha imiryango itari iya Leta ngo ivuge aho ihagaze kuri iki kibazo.

Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane (Transparency International, Rwanda) wo usanga ibikorwa leta irimo byo gukingira abaturage bayo kuba bahitanwa n’ibiza ari byiza, ariko Appolinaire Mupiganyi umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu muryango, we asanga leta ikwiye kurinda abaturage ibiza by’imvura, ariko na none itabashyize mu byaterwa n’inzara.

Bamwe mu baturage bagaragaza ko abayobozi b’inzego z’ibanze batangiye kubimura.

Aba baturage bavuga ko barimo kwimurwa hatitawe ko bafite uburenganzira ku mitungo yabo bwakubahirizwa.

Mu kiganiro yayihaye, umuyobozi w’umujyi wa Kigali Bwana Rubingisa Pudance, yavuze ko ikigambiriwe ar’ukurokora ubuzima bw’umuturage.

Uyu muyobozi akamara impungenga abaturage ko ntawe uzamburwa ubutaka bwe.

Umujyi wa Kigali uvuga ko kugeza ubu umaze kubarura imiryango igera ku bihumbi 6000 igomba kuba yimuwe mbere y’uko ibindi bihe by;imvura bigera mu kwezi kwa 9.

Rubingisa atangaza ko muri yo miryango yabaruwe irenze 3200 ari iy’abakodesha, aba bakaba barasabwe kwimukira ahandi.

Uyu muyobozi yemeza ko abagera ku 1850 mu bari bafite amazu, bamaze kwimuka abasigaye nabo bazaba bimutse mbere y’ukwezi kwa 9.

Abaturage bo muri Rubavu bashakisha ibyabo byaba byahonotse ibiza byibasiye ako Karere mu ntangiriro z’Ukwezi kwa Gatanu 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *