Ububanyi n’Amahanga: Ni ki gikubiye mu masezerano u Rwanda rwasinyanye na Turukiya

Kuri uyu wa kane tariki ya 12 Mutarama 2022, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Turukiya Mevlüt Çavuşoğlu yagiriye mu Rwanda Uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Mu masaha ya mbere ya saa sita, Minisitiri Mevlüt Çavuşoğlu yabanje gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali yunamira abasaga ibihumbi 250 baruruhukiyemo.

Ministiri Mevlüt Çavuşoğlu kandi yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta bagirana ibiganiro, byabereye mu muhezo mbere y’uko bombi bagirana ikiganiro n’itangazamakuru ku cyicaro cya Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ku Kimihurura.

Muri iki Kiganiro, bombi batangarije Itangazamakuru ko Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ubutwererane rusange, umuco na siyansi, ikoranabuhanga na inovasiyo (Guhanga ibishya).

Aya masezerano yashyizweho umukono na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi.

Mu myaka 10 ishize umubano w’ibihugu byombi warushijeho gutera imbere nyuma y’aho muri 2013 u Rwanda rufunguye ambasade mu mujyi wa Ankara ari nawo murwa mukuru wa Turukiya ndetse iki gihugu nacyo mu mwaka wakurikiyeho wa 2014 gafungura ambasade yacyo i Kigali.

Mu masaha ya mbere ya saa sita, Minisitiri Mevlüt Çavuşoğlu yabanje gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.

 

Aya masezerano yashyizweho umukono na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *