Rwanda: Hari abacuruzi bishyuza RRA umwenda ubarirwa muri Miliyari 32 Frw

Abacuruzi banyuranye mu gihugu, barishyuza Ikigo cy’imisoro n’amahoro umwenda ubarirwa muri miliyari 32 z’amafaranga y’u Rwanda, ukomoka ku musoro wa TVA ufatirwa ku kiranguzo cyabo ubusanzwe bakaba bagomba kuyasubizwa mu gihe kitarengeje amezi 3 uhereye igihe bawumenyekanishirije.

Bamwe muri abo bacuruzi bafitiwe umwenda barimo n’abanyenganda ndetse n’abatumiza ibicuruzwa bitandukanye.

Bavuga ko ibi bidindiza ubucuruzi bwabo bitewe n’uko hari abakoresha amafaranga y’inguzanyo muri banki yakabaye abafasha kwagura ubucuruzi bwabo.

Ishyirahamwe ry’abatumiza ibicuruzwa mu mahanga ACGDR ryandikiye ikigo cy’imisoro n’amahoro, ko ryifuza ko muri iki gihe harimo kurebwa uburyo imisoro yakoroshywa, iki kibazo nacyo cyashakirwa igisubizo.

Bimwe mu byifuzo bafite birimo ko mbere y’uko bishyura umusoro bishyuzwa nyuma yo kuwumenyekanisha, bajya bahera kuri uwo mwenda RRA ibarimo ikanabaha inyungu ya buri kwezi ya 12% by’umwenda.

Umuyobozi w’iri shyirahamwe ACDGR, Birahagwa Janvier asanga hari n’ubundi buryo ikibazo cyakemurwamo.

Perezida wa Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu mu mutwe w’abadepite, Prof. Munyaneza Omar atanga icyizere ko iki kibazo kizakemuk.

Ayo mafaranga ya TVA ahwanye na 18% by’ikiranguzo afatirwa n’ikigo cy’imisoro n’amahoro, 12% asigara muri icyo kigo naho 88% akoherezwa mu isanduku ya leta bigatuma hagaragara icyuho cy’agomba gusubizwa abacuruzi.

Komiseri Mukuru w’ikigo cy’imisoro n’amahoro, Bizimana Ruganintwali Pascal avuga ko ari ikibazo kigiye kwitabwaho.

Guhera muri Nyakanga 2018, leta yafashe icyemezo cyo kuzamura ikigero cy’amafaranga ya TVA afatirwa kiva ku 10% kigera kuri 12%.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa 2 kwa 2019, ikigo cy’imisoro n’amahoro cyavuze ko cyari kikibereyemo abacuruzi umwenda w’amafaranga asaga Miriyari 45 ariko kiza kubishyura izirenga Miriyari 15 hasigara umwenda wa Miriyari 30 icyo gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *